Agahinda Muri NBA: Brandon Clarke wa Memphis Grizzlies Yitabye Imana Afite Imyaka 29

Brandon Clarke, wari umukinnyi ukomeye wa Memphis Grizzlies, yitabye Imana afite imyaka 29 y’amavuko nk’uko ikipe ye yabitangaje ku mugaragaro.yitabye Imana kuwa 12 gicurasi 2026.

Aya makuru yatunguye cyane abakunzi ba basketball ku isi yose, cyane cyane abakurikiranira hafi NBA, kuko Brandon Clarke yari akiri umukinnyi ufite ejo hazaza heza ndetse ukunzwe n’abafana benshi.

Brandon Clarke yavukiye muri Canada ariko aza gukurira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yatangiye kwigaragaza cyane akina basketball muri kaminuza mbere yo gutoranywa muri NBA Draft ya 2019. Nyuma yo kwinjira muri Memphis Grizzlies yahise agaragaza impano idasanzwe, imbaraga nyinshi ndetse n’ubwitange ku kibuga.

Mu mikino 309 yakinnye muri NBA, Brandon yatsindaga impuzandengo y’amanota 10.2 kuri buri mukino, ibintu byamugize umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Memphis Grizzlies.

Ikipe ya Memphis Grizzlies yavuze ko yababajwe cyane n’urupfu rwe, ivuga ko yari umukinnyi mwiza ndetse n’umuntu mwiza wagiraga umutima mwiza ku bo bakinana no ku muryango mugari wa Memphis.

Nubwo icyateye urupfu rwe kitaratangazwa, urupfu rwa Brandon Clarke rwateye agahinda gakomeye mu muryango wa NBA no ku bakunzi ba basketball muri rusange.

Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now