Akarere ka Musanze gashobora kugira amakipe 2 mucyiciro cya 2 umwaka utaha w'imikino

Akarere ka Musanze gashobora kugira amakipe 2 mucyiciro cya 2 umwaka utaha w'imikino

Akarere ka Musanze gashobora kugira amakipe 2 mucyiciro cya 2 umwaka utaha w'imikino

Muhisimbi fc ikinira mu kinigi ishobora kwiyongera ku makipe yazamutse mu cyiciro 2 umwaka utaha w'imikino

Akarere ka Musanze gashobora kugira amakipe 2 mucyiciro cya 2 umwaka utaha w'imikino
Ikipe ya muhisimbi fc yo mukarere ka Musanze m'umurenge wa kinigi ifite amahirwe menshi yo kuzamuka mu cyiciro cya 2 nyuma yuko isoje imikino ya playoffs iri kumwanya wa 3.imikino ya nyuma yabaye ejo 10.05.2026.

Ejoheza fc yakinaga icyiciro cya 2 uyu mwaka yikuye mwirushanwa kubera amakiro ndetse no kwanga gukina ku munsi wo kuwagatandatu bityo biba amahirwe muhisimbi kuko ishobora kuzamuka ikayisimbura.

Muhisimbi fc yasoje imikino ya playoffs iri kumwanya wa 3 na manota 8 ubwo yasoje inyuma ya makipe 2 yamaze kubona itike yo kuzamuka ariyo Imanzi fc yatwaye igikombe ndetse na tony rwa academy ikinnye Aya marushanwa ku nshuro ya mbere 

imikino yanyuma yabaye 10.05.2026 yahaye itike academy ya tony rwa yarisabwa gutsinda umukino wayo kugira izamuka Aho yatsinze umutara fc1_0 mu mukino wabereye mu karere ka musanze .

Mugihe ikipe ya muhisimbi fc yatsinze imanzi ibitego 3_1 bituma isoza ku mwanya wa 3 na manota 8.bivuze ko ariyo ifite amahirwe yo kuzamuka ikajya gusimbura ejoheza fc yikuye muri Aya marushanwa .

Uko amakipe yasoje ahagaze imikino ya playoffs Imanzi yari iyoboye na manota 10 ihita itwara igikombe mu gihe academy ya tony rwa yasoje iri kumwanya wa kabiri namota 9 nayo ihita ibona itike yo kuzamuka naho muhisimbi fc isoza kumwanya wa 3 na manota 8 mugihe umutara fc yasoje ku mwanya wa nyuma na manota 6 


Muhisimbi fc nyuma yo kumenya ko ishobora kugira amahirwe yo kuzamuka mu cyiciro cya 2 yamaze kuganira nu mutoza muzamahanga uzaza kubatoza ndetse iyi kipe ifite gahunda yo kubaka ikibuga cyiza cya tapi izajya yakiriraho dore ubu ko yakirira kuri stade izwi kw'izina rya kamiranzovu.

Biramutse bibaye akarere ka Musanze bwa mbere mu mateka Kaba kagize amakipe 2 akina icyiciro cya 2 mu bagabo.

Ejo ubwo hakinwaga imikino ya nyuma ya playoffs abayobizi bakomeye mu mupira wa maguru mu Rwanda bari mukinigi bishimiye uburyo abaturage bo mukinigi bitabiriye uyu mukino .

























Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now