Amateka mashya: U Rwanda rugiye kwakira isiganwa rya Formula 1 guhera mu 2030

Amateka mashya: U Rwanda rugiye kwakira isiganwa rya Formula 1 guhera mu 2030

Amateka mashya: U Rwanda rugiye kwakira isiganwa rya Formula 1 guhera mu 2030

Amateka mashya: U Rwanda rugiye kwakira isiganwa rya Formula 1 guhera mu 2030
U Rwanda rugiye kwakira isiganwa rya Formula 1 Grand Prix guhera mu ntangiriro z’imyaka ya 2030, rikazaba ari ubwa mbere iri rushanwa rikomeye ryo gusiganwa mu modoka rigiye gusubira ku mugabane wa Afurika kuva mu 1993.

Amakuru yatangajwe ku wa Kabiri, tariki ya 13 Ukwakira 2026, avuga ko hasinywe amasezerano y’imyaka 10 yo kwakira isiganwa rya African Grand Prix, rizaba ryitiriwe Visit Rwanda.

Isiganwa rya mbere rizabera mu Rwanda nyuma y’uko hubatswe umuhanda wihariye wo gusiganiraho imodoka, uzaba uri mu Karere ka Bugesera, ku birometero 40 mu majyepfo ya Kigali, umurwa mukuru w’u Rwanda. Formula 1 yatangaje ko uwo muhanda uteganyijwe kuzaba wuzuye mu ntangiriro zi myaka ya 2030.

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ni we watangaje aya masezerano mu muhango wabereye i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Yagize ati: “Uyu munsi ni uw’Afurika. Mu gihe cy’imyaka isaga 30, amarushanwa akomeye ku isi yo gusiganwa mu modoka yakomeje kuba atabera kuri uyu mugabane.

U Rwanda rwishimiye kwakira Formula 1 African Grand Prix no gusangira aka kanya n’abafana barenga miliyoni 100 bo muri Afurika.”

U Rwanda rwari rwatangaje ku mugaragaro ko rushaka kwakira iri rushanwa mu Kuboza 2024, ubwo rwari rwakiriye inama ya Fédération Internationale de l’Automobile (FIA), urwego rugenzura amarushanwa mpuzamahanga yo gusiganwa mu modoka.

Perezida wa FIA, Mohammed Ben Sulayem, yashimye aya masezerano, ayita intambwe ikomeye mu mateka y’uyu mukino.

Yagize ati: “Iyi ni intambwe ikomeye mu gukomeza kwagura isi y’imikino yo gusiganwa mu modoka. U Rwanda rwerekanye ubushake bukomeye bwo gutegura irushanwa ryujuje ibisabwa ku rwego rw’isi.”

Yakomeje avuga ko iri rushanwa rizafasha guteza imbere impano nshya, gufungura amahirwe mashya no gusigira umurage urambye uyu mukino muri Afurika.

Umuyobozi wa Formula 1, Stefano Domenicali, na we yavuze ko Afurika yamye ifite umwanya mu cyerekezo cy’ahazaza h’iri rushanwa, kandi ko bagiye kuyigarukamo ku buryo burambye kandi bufite inyungu ku mugabane.

Lewis Hamilton yishimiye ko Formula 1 igiye kugaruka muri Afurika

Umwongereza Lewis Hamilton, wegukanye igikombe cya shampiyona ya Formula 1 inshuro zirindwi, ni umwe mu bakinnyi bakomeye bagiye bagaragaza ko bifuza ko iri rushanwa ryongera kubera muri Afurika.

Mbere ya Singapore Grand Prix yabaye mu cyumweru gishize, Hamilton yari yavuze ko Afurika ari umwe mu migabane myiza cyane ku isi kandi ko nta mpamvu yatuma Formula 1 ikomeza gukina ku yindi migabane yose ariko ntigere muri Afurika.

Yagize ati: “Ni ikintu maze igihe nsaba mu buryo butandukanye, kandi Stefano yakoze akazi gakomeye. Mu myaka ibiri ishize yagiye muri Afurika inshuro nyinshi aganira n’abantu batandukanye, ku buryo nizeye ko vuba aza kumpa amakuru meza.”


Formula 1 yatangaje ko andi makuru arimo itariki nyayo isiganwa rya mbere rizaberaho, aho imirimo yo kubaka umuhanda igeze n’imiterere y’iminsi y’irushanwa azatangazwa mu gihe kiri imbere.

Kwinjira k’u Rwanda muri iyi shampiyona bizatuma Formula 1 iba ikinirwa ku migabane yose ituwe ku isi.

Kugeza ubu, Formula 1 ifite gahunda y’amasiganwa 24 ateganyijwe mu mwaka wa 2027. Icyakora, amasezerano yo kwakira amwe mu masiganwa ari kuri kalendari azarangira mbere ya 2030, harimo aya Mexico na Singapore ateganyijwe kugeza mu 2028, n’aya Japan azageza mu 2029.


Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now