Amavubi U-17 yananiwe kugera ku mukino wa nyuma wa CECAFA, isigarana amahirwe yo kujya muri CAN

Amavubi U-17 yananiwe kugera ku mukino wa nyuma wa CECAFA, isigarana amahirwe yo kujya muri CAN

Amavubi U-17 yananiwe kugera ku mukino wa nyuma wa CECAFA, isigarana amahirwe yo kujya muri CAN

Amavubi U-17 yananiwe kugera ku mukino wa nyuma wa CECAFA, isigarana amahirwe yo kujya muri CAN
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17, Amavubi U-17, yananiwe kugera ku mukino wa nyuma w’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’ingimbi cya 2027, nyuma yo gutsindwa na Somalia penaliti 5-4, amakipe yombi anganyije igitego 1-1 mu minota 90 isanzwe y’umukino wa ½ cy’irangiza.

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Ukwakira 2026. U Rwanda rwari rufite intego yo kugera ku mukino wa nyuma, rukegukana itike yo gukina Igikombe cya Afurika cy’ingimbi ruherukamo mu 2011.

Amavubi yatangiye umukino ashaka igitego hakiri kare, asatira izamu rya Somalia ndetse agerageza gukoresha neza amahirwe yabonye. Icyakora, ubwugarizi bwa Somalia n’umunyezamu wayo bakomeje kwihagararaho, igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri, u Rwanda rwakomeje gusatira, bitanga umusaruro ku munota wa 63 ubwo Ujeneza Patrick, ukinira Intare FA, yatsindaga igitego cyiza nyuma yo gucenga abakinnyi ba Somalia, ashyira Amavubi imbere.

Ibyishimo by’Abanyarwanda ntibyatinze, kuko nyuma y’iminota ine gusa, Somalia yishyuye icyo gitego ibifashijwemo na Mohamud Osman, watsinze nyuma yo kuzamukana umupira neza no kureba uko umunyezamu w’u Rwanda ahagaze.

Amakipe yombi yakomeje gushaka igitego cy’intsinzi mu minota yari isigaye, ariko umukino urangira anganya igitego 1-1, hitabazwa penaliti kugira ngo hamenyekane ikipe igera ku mukino wa nyuma.

Muri penaliti, Somalia yatsinze u Rwanda 5-4, ihita ibona itike yo guhatanira igikombe cya CECAFA U-17, mu gihe Amavubi asigaye agomba kwitegura umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu.

U Rwanda rwari rwitwaye neza mu matsinda

Mbere yo guhura na Somalia, Amavubi U-17 yari yakoze ibishoboka mu mikino y’amatsinda, itsinda imikino yombi yakinnye mu itsinda A.

Ku wa 11 Ukwakira 2026, u Rwanda rwatangiye irushanwa rutsinda Sudani y’Epfo igitego 1-0. Nyuma yaho, rwatsinze Sudani ibitego 2-0 mu mukino wa kabiri, rwuzuza amanota atandatu mu mikino ibiri, ruhita rubona itike ya ½ cy’irangiza ruyoboye itsinda.

Muri uwo mukino wa Sudani, Bahati Pacifique yatsinze igitego ku munota wa 44, ateye coup franc nziza, mu gihe Tuyizere Valentin wari winjiye asimbuye yatsinze igitego cya kabiri mu minota y’inyongera.

U Rwanda rwageze muri ½ cy’irangiza rufite ibitego bitatu rwatsinze mu mikino ibiri, rutinjijwe igitego na kimwe. Ibyo byari byatumye Abanyarwanda bagira icyizere cyo kugera ku mukino wa nyuma, ariko Somalia iza kukibambura kuri penaliti.

Haracyari amahirwe yo kubona itike ya CAN

Nubwo Amavubi U-17 atabashije kugera ku mukino wa nyuma, urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’ingimbi cya 2027 ntirurangiriye aho.

U Rwanda ruzahura na Ethiopia mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu uteganyijwe ku wa Mbere, tariki ya 19 Ukwakira 2026, kuri Kigali Pelé Stadium. Ikipe izatsinda uyu mukino izahita ibona itike ya nyuma ihatanirwa n’ibihugu byo mu karere ka CECAFA yo kwerekeza mu Gikombe cya Afurika cy’ingimbi.

Ku rundi ruhande, Somalia izahura na Uganda ku mukino wa nyuma wa CECAFA U-17, nyuma y’uko Uganda itsinze Ethiopia ibitego 4-0 muri ½ cy’irangiza.

U Rwanda rusigaje umukino umwe ukomeye, ushobora gutuma basubira mu Gikombe cya Afurika cy’ingimbi nyuma y’imyaka 15 bizaterwa n’uko ruzitwara imbere ya Ethiopia.

Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now