Amavubi U-17atsinze Ethiopia 2-1, abona itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027

Amavubi U-17atsinze Ethiopia 2-1, abona itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027

Amavubi U-17atsinze Ethiopia 2-1, abona itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027

Amavubi U-17atsinze Ethiopia 2-1, abona itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17, Amavubi U-17, yatsinze Ethiopia ibitego 2-1 mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 (AFCON U-17), ihita ibona itike yo kuzitabira iri rushanwa.

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, i Kigali, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Ukwakira 2026, aho amakipe yombi yari ahanganiye itike ya nyuma ihabwa akarere ka CECAFA.


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatangiye umukino isatira izamu rya Ethiopia, nubwo na yo yageragezaga gusatira izamu ry’Amavubi. U Rwanda, rwari imbere y’abafana barwo, rwatangiye rugaragaza ubushake bwo kubona igitego hakiri kare.

Ku munota wa gatanu gusa, Heylen Jayden Shema, ukinira KSK Heist yo mu Bubiligi, yafunguye amazamu ku gitego cyiza nyuma yo gucenga abakinnyi ba Ethiopia inyuma y’urubuga rw’amahina, agatera ishoti rikomeye ryerekeza kuri pote ya kabiri, umupira ukajya mu izamu.

Nyuma yo kubona igitego cya mbere, Amavubi U-17 yakomeje gukina yigirira icyizere, asatira cyane izamu rya Ethiopia.

Ku munota wa 15, Jayden Shema yongeye kuzamukana umupira, awutera mu rubuga rw’amahina, ba myugariro ba Ethiopia bawushyira muri koruneri. Pacifique Bahati yayiteye neza, maze Isaac Ndizeye, ukinira Tony Academy, atsinda igitego cya kabiri cy’Amavubi akoresheje umutwe.

Ethiopia na yo yakomeje gushaka igitego cyo kwishyura. Ku munota wa 26, yabonye umupira w’umuterekano watewe na Akrem Abduselam Jemal, ariko umunyezamu w’u Rwanda, Emmanuel Nsengiyumva, akora save nziza, umupira awurenza izamu.

Ku munota wa 42, Fuad Nageso Roba yateye umupira mwiza ugana mu rubuga rw’amahina, usanga Akrem Abduselam Jemal wari wasize ba myugariro b’Amavubi, atsinda igitego cyiza cy’umutwe, Ethiopia igabanya ikinyuranyo.

Amakipe yombi yakomeje gushaka ibindi bitego mu minota yari isigaye y’igice cya mbere, ariko amakipe ajya kuruhuka Amavubi ayoboye umukino n’ibitego 2-1.


Igice cya kabiri cyatangiye Amavubi ashaka igitego cya gatatu cyari kurushaho kuyegereza intsinzi, mu gihe Ethiopia yashakaga igitego cya kabiri cyo kwishyura.

Umutoza w’Amavubi U-17 yatangiye gukora impinduka, yinjiza mu kibuga Emmanuel Ngiriyandemye, usanzwe ukinira Nkombo FC, kugira ngo afashe ikipe kongera imbaraga mu gusatira izamu.

Ku munota wa 60, rutahizamu w’Amavubi, Kelvin Munyembaraga, yacenze ba myugariro ba Ethiopia, agerageza ishoti rikomeye, ariko umupira unyura hejuru y’izamu.

Ku munota wa 63, Kelvin Munyembaraga yasimbuwe na Pacifique Torero, ukinira Umuri Academy.

Ku munota wa 66, Emmanuel Ngiriyandemye yazamukanye umupira ashaka gusatira izamu, ariko Mengitsu Duko wa Ethiopia amukorera ikosa. Amavubi yabonye umupira w’umuterekano, ariko ntiyabasha kuwubyaza umusaruro.

Ethiopia yakomeje gushaka igitego cyo kwishyura, maze ku munota wa 77 ibona uburyo bukomeye bwashoboraga kuvamo igitego. Yebsira Abdulhakim Mohammed, wari winjiye mu kibuga asimbuye, yateye umupira mwiza, ariko ku bw’amahirwe y’Amavubi unyura hejuru y’izamu.

Mu minota yari isigaye, amakipe yombi yakomeje gushaka ibindi bitego, ariko biranga.

Umukino warangiye u Rwanda rutsinze Ethiopia ibitego 2-1, rubona itike yo kuzitabira Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 cya 2027.

Amavubi U-17 asubiye muri CAN nyuma y’imyaka 16

Iyi ntsinzi iha u Rwanda itike yo kwitabira Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 cya 2027, nyuma yo gutsinda umukino wari ufite akamaro gakomeye mu rugendo rwo gushaka itike.

Muri aya marushanwa yo gushaka itike yo mu karere ka CECAFA, amakipe abiri yageze ku mukino wa nyuma, Uganda na Somalia, yari yamaze kubona itike yo kwitabira CAN U-17 ya 2027.

U Rwanda rwari rwasigaje guhatanira itike ya gatatu na Ethiopia mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu. Gutsinda uyu mukino ni byo byahesheje Amavubi umwanya wa nyuma w’akarere ka CECAFA.

U Rwanda rwari ruvuye mu mukino wa ½ cy’irangiza, aho rwatsinzwe na Somalia kuri penaliti 5-4 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota isanzwe y’umukino. Ethiopia na yo yari yatsinzwe na Uganda muri ½ cy’irangiza.

Gutsinda Ethiopia byahesheje Amavubi U-17 amahirwe yo guhagararira u Rwanda ku rwego rw’umugabane wa Afurika muri 2027.

Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now