Ikipe y'Ingabo z'Igihugu, APR FC, yahawe Igikombe cya Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere nk'ikipe yabaye iya mbere mu makipe y'imbere mu gihugu, nyuma y'umukino yasojemo Shampiyona y'umwaka wa 2025/2026 itsinze Gicumbi FC ibitego 2-0.
Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, APR FC yawinjiyemo nyuma yo gukomerwa amashyi y'icyubahiro n'abakinnyi ba Gicumbi FC mu gihe Army Band, Inkeragutabara n'abafana bayo bari bateguye akarasisi k'ibirori.
Ibitego byombi bya APR FC byatsinzwe na ba rutahizamu bayo babiri mu bice byombi by'umukino. Ku munota wa 44, William Mel Togui yafunguye amazamu ku mupira mwiza yari aherejwe na Djibril Ouattara ashyira umupira hejuru mu nkanka y'imbere y'izamu rya Matondo Asuman.
Mu gice cya kabiri, ku munota wa 51, Cheick Djibril Ouattara yatsinze igitego cya kabiri n'umutwe ku mupira wari uhinduwe na Memel Dao. Iki gitego cyatumye Ouattara asoza Shampiyona ari we mukinnyi watsinze ibitego byinshi byose hamwe 18, arusha kimwe Mbonyumwami Taiba wa Marine FC.
Nyuma y'umukino, ibirori byo gushyikiriza APR FC igikombe byakomereje kuri podium yari yateguwe. Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice; Chairman wa Rwanda Premier League, Hadji Muharanwa Youssouf n'abandi bayobozi bakuru ni bo bashyikirije abakinnyi na Staff tekinike imidali.
Igikombe gishya cya BK Pro League kinjijwe mu kibuga n'umunyabigwi Buteera Andrew, wahise agishyikiriza kapiteni Niyomugabo Claude. Iki ni igikombe cya 24 cya Shampiyona y'u Rwanda iyi kipe yegukanye, kikaba icya karindwi yikurikiranya.
Umutoza Taleb Abderrahim na Kapiteni Niyomugabo Claude bazengurutse stade basuhuza abafana bishimiraga intsinzi n'igikombe mbere y'uko Niyomugabo ashyikiriza igikombe Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda akaba na Chairman w'Icyubahiro wa APR FC, Gen Mubarakh Muganga, wari mu myanya y'icyubahiro kumwe n'abandi basirikare bakuru.
Uku gutsinda Gicumbi FC kwasize APR FC ikusanyije amanota 68 ku mwanya wa mbere mu makipe y'imbere mu Rwanda, ikarushwa amanota arindwi na Al-Hilal SC y'abashyitsi yatwaye Igikombe cya Shampiyona, naho Gicumbi FC yo ikaba yarangirije Shampiyona ku mwanya wa 11 n'amanota 38.






