Basketball: U Rwanda rwatangiye nabi rutsindwa na Guinée mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi

Basketball: U Rwanda rwatangiye nabi rutsindwa na Guinée mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi

Basketball: U Rwanda rwatangiye nabi rutsindwa na Guinée mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi

Basketball: U Rwanda rwatangiye nabi rutsindwa na Guinée mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi
Ikipe y’Igihugu ya Basketball y’abagabo yatangiye nabi urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2027, nyuma yo gutsindwa na Guinée amanota 82-70 mu mukino ufungura Itsinda C.

Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 27 Ugushyingo 2025, ubera muri Salle Multidisciplinaire yo mu Mujyi wa Radès muri Tunisia, ahari kubera imikino y’amajonjora ya mbere (Window 1).

Umukino watangiranye ishyaka ku mpande zombi, aho Hagumintwari Steve ku ruhande rw’u Rwanda na Shannon Evans wa Guinée bafashije amakipe yabo kugenda asimburana mu gutsinda. Ibi byatumye agace ka mbere karangira amakipe yombi anganya amanota 18-18.

Gusa ibintu byahindutse mu gace ka kabiri ubwo Guinée yagarukanaga imbaraga nyinshi, ikaza kuyoborwa na Souleymane Boum Jr. ndetse na Ousmane Araphan. Iyi kipe yabyaje umusaruro amakosa y’abakinnyi b’u Rwanda batakazaga imipira (turnovers) cyane ndetse bagahusha na 'lancers francs'.

Muri aka gace, u Rwanda rwagowe cyane kuko rwashyizemo amanota 12 gusa mu gihe Guinée yatsinze 26. Ibi byatumye amakipe ajya kuruhuka Guinée iyoboye n’ikinyuranyo cy’amanota 14 (44-30).

Mu gace ka gatatu, u Rwanda rwagerageje kugaruka mu mukino rubifashijwemo na David McCormack ukinira Bayern Munich na Ndizeye Dieudonné bashakaga kugabanya ikinyuranyo, ariko Shannon Evans wa Guinée akomeza kubabera ibamba. Aka gace karangiye Guinée
ikiyoboye (62-47).

Nubwo amanota yari amaze kuba menshi, u Rwanda ntirwacitse intege kuko rwatsinze agace ka nyuma (4th Quarter) n’amanota 23-20, ariko ntibyari bihagije kugira ngo rutware intsinzi kuko umukino warangiye ari 82-70.

N’ubwo u Rwanda rwatsinzwe, hari abakinnyi barwo bigaragaje. Ndizeye Dieudonné na Hagumintwari Steve buri wese yatsinze amanota 18. David McCormack yigaragaje cyane mu gusama imipira iva ku nkangara (rebounds) aho yakoze 14, naho Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques atanga imipira itandatu yavuyemo ibitego (assists).

Ku ruhande rwa Guinée, Shannon Evans ni we wari hejuru cyane kuko yatsinze amanota 27 yose mu mukino.

Mu wundi mukino wo muri iri tsinda wabaye mbere y’uyu, Tunisia yakiriye irushanwa yatsinze Nigeria amanota 88-78, ibifashijwemo na Omar Arada watsinze amanota 29.

U Rwanda ruragaruka mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ugushyingo 2025 rukina na Tunisia, mbere yo gusoza imikino y’iri dirishya rya mbere ruhura na Nigeria ku Cyumweru tariki 30 Ugushyingo.

Igikombe cy’Isi cya 2027 aba bakinnyi barimo guhatanira kuzajyamo, giteganyijwe kuzabera muri Qatar kuva tariki 27 Kanama kugeza 12 Nzeri 2027.
















Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now