Ikipe ya REG Women Basketball Club yakoze impinduka ikomeye mu rwego rwo kwitegura imikino y’amakipe y’abagore yo muri FIBA Africa Zone 5, ishyiraho umutoza w’Umusenegali Dr. Cheikh Sarr nk’umutoza mukuru yagaragaye akoresha imyitozo ku munsi wejo 07.10.2026.
Cheikh Sarr ni umutoza ufite ubunararibonye bukomeye mu mukino wa basketball muri Afurika. Yigeze kumara imyaka irenga ine mu Rwanda, aho yari ashinzwe amakipe y’igihugu y’abagabo n’abagore. Muri icyo gihe, yayoboye ikipe y’igihugu y’abagabo igatwara umudari w’umuringa muri AfroCan 2023, mu gihe ikipe y’abagore yayoboye igera bwa mbere muri kimwe cya kabiri cya AfroBasket mu 2023.
Uyu mutoza kandi afite ubunararibonye mpuzamahanga, kuko yigeze gutoza ikipe y’igihugu ya Senegal y’abagabo, akayigeza mu cyiciro cya kabiri cy’Igikombe cy’Isi cya Basketball cya 2014. Muri 2026, yongeye guhabwa inshingano zo gutoza ikipe y’igihugu ya Senegal y’abagore.
Kugaruka kwe mu Rwanda aje kuyobora REG Women bibaye mu gihe iyi kipe yitegura Zone 5 ifite intego yo gukora neza kurusha umwaka ushize.
Umwaka ushize, REG yageze ku mukino wa nyuma wa Zone 5, ariko itsindwa na APR Women, bityo irangiza iri ku mwanya wa kabiri. Ubu REG yongeye kwiyubaka, iza no kongeraho umutoza ufite ubunararibonye mu marushanwa yo ku rwego rwa Afurika.
REG kandi ni yo yatwaye Rwanda Women’s Basketball League ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, nyuma yo gutsinda The Hoops 4–0 mu mikino ya nyuma.
Kuzana Cheikh Sarr ni ikimenyetso cy’uko REG Women ishaka kujya muri Zone 5 itagamije gusa kwitabira, ahubwo ishaka guhatanira igikombe.
Nyuma yo gutsindwa ku mukino wa nyuma umwaka ushize, REG ubu irashaka kwegukana igikombe