‎Ebola yatumye imikino ya gicuti Amavubi yagombaga gukinira muri Maroc ihagarikwa

‎Ebola yatumye imikino ya gicuti Amavubi yagombaga gukinira muri Maroc ihagarikwa

‎Ebola yatumye imikino ya gicuti Amavubi yagombaga gukinira muri Maroc ihagarikwa

‎Ebola yatumye imikino ya gicuti Amavubi yagombaga gukinira muri Maroc ihagarikwa

‎Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'umupira w'amaguru, Amavubi, ishobora kugaruka i Kigali idakinnye imikino ya gicuti yari yayijyanye muri Maroc nyuma y'uko Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri icyo gihugu (FRMF) rihagaritse imikino yagombaga kubera mu Mujyi wa Marrakech kubera impungenge z'icyorezo cya Ebola.



‎U Rwanda rwagombaga gukina n'Ibirwa bya Comores tariki ya 6 Kamena ndetse na Tanzania ku wa 9 Kamena 2026. Iyi mikino yombi yagombaga kubera i Marrakech yakuweho hamwe n'iy'ibindi bihugu birimo u Burundi bwagombaga gukina na Guinée Equatoriale, Uganda ndetse na Madagascar, nk'uko byatangajwe n'ibinyamakuru nka Africasoccer na Africatopsports.



‎Uku guhagarika ibikorwa bya siporo bije nyuma y'uko ibihugu byose byari byatumiwe bibonye amabaruwa abimenyesha ko nta myitozo cyangwa imikino yemerewe gukinirwa muri uyu mujyi, mu rwego rwo gukaza ingamba no kwirinda iki cyorezo.



Ibi byakozwe hagamijwe gusigasira ubuzima kuko Marrakech ari umwe mu mijyi isurwa cyane muri Afurika.



‎Mu gusobanura iki cyemezo, FRMF yavuze ko yafashe izi ngamba z'ubuzima "mu rwego rwo kurinda abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abafana mu gihe Ebola ikomeje guhangayikisha benshi muri Afurika" no gukwirakwira mu bice bitandukanye.



‎Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda igizwe n'abakinnyi 24 bari bageze muri Maroc ku mugoroba wo ku wa Kabiri, barimo na Noam Fritz Emeran wahamagawe bwa mbere, kuri ubu iri gushaka izindi ngamba z'uko byagenda.



U Rwanda rwasabye ko iyi mikino yarwo yakinwa nta bafana bari muri sitade cyangwa ikimurirwa mu Mujyi wa Casablanca ukomeje kwakira imikino, ariko bategereje ko ibi byose nibyanga bahita bafata umwanzuro wo kugaruka mu Rwanda.



‎Kugeza ubu, Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) nta cyo riratangaza mu buryo bweruye kuri aya makuru.

Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now