Imikino ya Rwanda Basketball League Playoffs irimo kugera ku ndunduro, aho RSSB Tigers na APR BBC, ndetse na REG BBC na Patriots BBC, bazahurira muri Game 5 ku wa Gatanu tariki ya 14 Kanama 2026, nyuma yo kugera ku ntsinzi 2-2.mu mikino yabereye muri petit stade kuri Uyu wa 12.kanama.2026
Mu mukino wa kane, RSSB Tigers yatsinze APR BBC 96-94, mu mukino wari urimo ubukana bukomeye kugeza ku munota wa nyuma.
APR yatangiye neza itsinda agace ka mbere 26-15, Tigers igaruka mu ka kabiri ikatsinda 30-24. APR yongeye kuyobora nyuma ya Q3, 72-65, ariko Tigers ikora comeback ikomeye mu gace ka nyuma, itsinda 31-22.
Nisre Zouzoua yayoboye Tigers n’amanota 27, rebounds 2, assists 4 na steals 2. Ku ruhande rwa APR BBC, Leonard Craig Randall II yatsinze 28 points, rebounds 4, assists 7, steal 1 na block 1.
Uyu mukino kandi waranzwe n’akanya k’gushyamirana hagati ya Hervé Icyishatse wa Tigers na Filer Jovan Adonis wa APR BBC, bituma ubushyuhe bw’umukino burushaho kwiyongera.
Ku rundi ruhande, Patriots BBC yatsinze REG BBC 72-61, nyuma yo gutangira umukino nabi no kujya ku karuhuko REG iri imbere. REG yatsinze Q1 24-20, Patriots igaruka muri Q2itsinda 12-9, mbere yo gukomeza guhangana muri Q3 (17-16) no kwigaragaza cyane muri Q4, aho yatsinze 24-11.
Jeffery Tyrone Stubbs wa Patriots yayoboye ikipe ye n’amanota 21, rebounds 1, assists 9 na steal 1. Ku ruhande rwa REG BBC, Cole Elliot Lamar yatsinze 18 points, rebounds 4, assists 2.
Iyi mikino yombi itumye uruhererekane rugera kuri 2-2, bivuze ko Game 5 yo ku wa Gatanu ari yo izagena amakipe 2 azakomeza ku mukino wa nyuma. Nyuma y’ubukana bwagaragaye muri Game 4, cyane cyane hagati ya Tigers na APR, ndetse n’uburyo Patriots yigaragaje mu gice cya kabiri, Game 5 itegerejwe nk’umukino uzaba urimo igitutu n’amarushanwa akomeye.