‎Ibyatumye umugambi w'Amavubi wo gukinira na Uganda i Kigali upfuba ‎

‎Ibyatumye umugambi w'Amavubi wo gukinira na Uganda i Kigali upfuba ‎

‎Ibyatumye umugambi w'Amavubi wo gukinira na Uganda i Kigali upfuba ‎

‎Ibyatumye umugambi w'Amavubi wo gukinira na Uganda i Kigali upfuba ‎
‎Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yatangaje ko u Rwanda rwagerageje gusaba Uganda na Tanzania ko baza gukinira imikino ya gicuti i Kigali nyuma y'uko iyari kubera muri Maroc isubitswe, ariko uyu mugambi uza kuburizwamo kubera imbogamizi ayo makipe yari afite bituma rwerekeza gukorera imyitozo mu Misiri.
‎Iki cyemezo cyafashwe nyuma y'uko imikino yose yagombaga kubera mu mijyi ya Marrakech, Casablanca na Rabat muri Maroc ihagaritswe mu buryo butunguranye. 
Ibi byatumye ubuyobozi bw'Amavubi n'abatoza bashaka igisubizo cyihuse kugira ngo ikipe idataha idakinnye, bityo basaba ibihugu bya Uganda na Tanzania na byo byangiwe gukina, ko byaza mu Rwanda.
‎Umutoza w'Amavubi yasobanuye ko ibi bitashobotse kuko buri kipe yari ifite inzitizi zayo bwite, yemeza ko bahise bafata umwanzuro wo kwerekeza i Cairo kuko yari inzira nziza ibacyura mu Rwanda ibaha n'amahirwe yo kwitegura.
 Yagize ati "Twagerageje gushaka uko twakinira imikino i Kigali. Twasabye Tanzania na Uganda niba zishobora kuza. Uko bigaragara Uganda yari ifite utubazo runaka, naho Tanzania yo yarekuye abakinnyi bayo ngo basubire gukinira amakipe yabo."
‎Uyu mutoza yakomeje avuga ko kubera izo mbogamizi, amahitamo yari asigaye yari ugusubira i Kigali bagakora imyitozo bonyine cyangwa bakerekeza mu Misiri.
 Yashimangiye ko kujya gukorera mu Misiri ari byo byari bifite ishingiro kuruta gutaha nta cyo bakoze, kuko byari kuba ari ugutesha agaciro igihe ndetse n'amafaranga byashowe. 
Yagize ati "Tuzamara iminsi ine cyangwa itanu iri imbere mu Misiri, aho tuzabona umwanya wo gukorana n'abakinnyi. Turizera ko dushobora kuzabona umukino wa gicuti, twabona ikipe y'igihugu byaba ari byiza kurushaho l, ariko n'iyo yaba ikipe isanzwe nta kibazo."
‎N'ubwo habayeho uku gupfuba kw'iyi mikino bari biteguye babanje gukora urugendo rw'amasaha 24, umutoza yashimiye imyitwarire idasanzwe yaranze abakinnyi, ashimangira ko nibura kuri iyi nshuro Ikipe y'Igihugu atari yo yakoze amakosa yatumye gahunda zipfa. 
‎Muri uru rugendo rwo gushaka igisubizo cyihuse batiriwe basubira inyuma, yashimiye by'umwihariko Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice, Umunyamabanga Mukuru ndetse na Minisiteri ya Siporo kubera ko bafashije ikipe kuva muri Maroc ikajya gushakira imyitozo ahandi.
‎Abajijwe ku bakinnyi batagaragaye kuri uru rutonde rwerekeje mu mwiherero, umutoza yirinze kugira icyo abavugaho, avuga ko buri wese agira uko abibona ariko ashimagiza cyane uburyo umukinnyi mushya Noam Emeran yakiriwe neza muri iyi kipe. 
Yasoje yibutsa abakinnyi ko Ikipe y'Igihugu isaba ubwitange budasanzwe.
 Yagize ati "Iyi ni Ikipe y'Igihugu, ntabwo ari ikipe isanzwe. Ugomba gukora cyane ukabira ibyuya kugira ngo ugume hano. Niba ushaka gukinira Ikipe y'Igihugu ugomba gukora."

Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now