Ikipe ya APR FC yabonye intsinzi bigoranye, itsinda Gorilla FC ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa 22 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda wakiniwe kuri Kigali Pelé Stadium, nyuma y'imikino ine yikurikiranya itazi uko gutsinda bisa.
Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, guhera saa Cyenda n'igice z'amanywa.
Umukino watangiye APR FC igerageza gukina neza mu kibuga hagati, ariko ikagorwa no kwinjira mu rubuga rw’amahina rwa Gorilla FC.
Ku munota wa karindwi gusa, William Togui yabonye uburyo bwiza ku mupira yari ahawe na Djibril Ouattara, ariko ananirwa kuwubyaza umusaruro, umunyezamu Ntagisanayo Serge arawumutanga.
Gorilla FC yakiniraga ku mipira miremire icungira ku makosa, yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 23 binyuze kuri Kalifa Traore. Iki gitego cyaturutse ku ikosa ryakozwe na Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude, wari ugarutse mu kibuga nyuma y'igihe arwaye, ubwo yatakazaga umupira mu rubuga rw'amahina, Traore arawumwambura atsinda igitego umunyezamu Hakizimana Adolphe atabashije gukuramo.
Nyuma yo gutsindwa, APR FC yakomeje gusatira ishaka kwishyura binyuze ku mpande zakinagaho Djibril Ouattara na Denis Omedi, ariko uburyo bagiye babona ntibabubyaza umusaruro. Igice cya mbere cyarangiye Gorilla FC iyoboye n'igitego 1-0.
Igice cya kabiri kigitangira, APR FC yahise ibona igitego cyo kwishyura ku munota wa 47 gitsinzwe na William Togui n'umutwe, ku mupira wari uhinduwe na Byiringiro Jean Gilbert mu rubuga rw'amahina wabyajwe umusaruro ku makosa ya ba myugariro ba Gorilla FC.
APR FC yakomeje kotsa igitutu Gorilla FC ishaka igitego cy'intsinzi, ibona koruneri na coup-franc nyinshi ziri hafi y'urubuga rw'amahina.
Umutoza Abderrahim Taleb yakoze impinduka akura mu kibuga Denis Omedi na Memel Dao ashyiramo Mugisha Gilbert na Hakim Kiwanuka ngo yongere imbaraga mu busatirizi.
Gorilla FC na yo yanyuzagamo igasatira izamu rya APR FC. Ku munota wa 67, Chancel Ndong Mengue yateye ishoti rikomeye rikurwamo na Hakizimana Adolphe. Ku munota wa 87, Ndikumana Landry winjiye asimbuye, yabonye uburyo bwiza asigaranye n'umunyezamu gusa, ariko ishoti yamuteye rikurwamo rijya muri koruneri.
Iminota isanzwe y'umukino irangiye hategerejwe ko amakipe agabana amanota, umusifuzi wa kane Irafasha Emmanuel yongeyeho iminota ine (90+4), ari na bwo William Togui yatsindiraga APR FC igitego cya kabiri n'umutwe, ku mupira wari uzamuwe na Mugisha Gilbert muri koruneri, ahesha Ikipe y'Ingabo z'Igihugu intsinzi itaherukaga kuva tariki ya 4 Gashyantare.
Iyi ntsinzi yatumye APR FC ifata umwanya wa kabiri by'agateganyo ku rutonde rwa Shampiyona n'amanota 42 mu mikino 22, inganya n'ikipe ya Al Hilal SC iyoboye. Gorilla FC yo yagumye ku mwanya wa 14 n'amanota 22.
Mu wundi mukino wabaye uyu munsi, Al Merrikh SC yanganyije na Gasogi United igitego 1-1.
Shampiyona izakomeza ku wa Gatandatu aho Musanze FC izakira Rayon Sports, naho Kiyovu Sports igakina na Gicumbi FC.







