‎Imbamutima za Mamadou Sy nyuma yo gutandukana na APR FC

‎Imbamutima za Mamadou Sy nyuma yo gutandukana na APR FC

‎Imbamutima za Mamadou Sy nyuma yo gutandukana na APR FC

‎Imbamutima za Mamadou Sy nyuma yo gutandukana na APR FC
‎Rutahizamu w'Umunya-Mauritania, Mamadou Sy, yagaragaje imbamutima ze ashimira byimazeyo abafana ba APR FC ku bw'urukundo no kumushyigikira bamweretse, nyuma y'uko iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu itangaje ko yamaze gutandukana na we.
‎Abinyujije ku rubuga rwa Instagram nyuma y'amasaha make bimenyekanye ko atagikomeje urugendo rwe muri iyi kipe yambara umweru n'umukara, Mamadou Sy yagaragaje ko kwambara umwambaro wa APR FC byari ishema rikomeye kuri we. 
‎.
‎Yasobanuye ko kuba baragize abafana b'indahemuka kandi bitanga byatumye urugendo rwe ruba rwiza mu myaka ibiri yari ahamaze.
‎Mamadou Sy yagize ati "Ndashaka kugaragaza ishimwe ryanjye rivuye ku mutima ku bwo kunshyigikira kwanyu kudacogora mu mwaka wose w'imikino. Kuba mwari muri za sitade, amagambo yanyu atera inkunga ndetse n'ishyaka ryanyu, byaduhaga imbaraga zo gutanga ibyiza byacu byose muri buri mukino."
‎Uyu mukinnyi yakomeje ashimira ubwitange bw'abakunzi b'iyi kipe mu bihe by'intsinzi n'ibigoranye kuko ngo bivuze kinini cyane kuri we no ku bandi bakinnyi.
 Yasoje ubutumwa bwe yizeza abakunzi ba Nyamukandagira ko bagenzi be basigaye bazakomeza gukora cyane kugira ngo baheshe ishema iyi kipe.
‎Kugenda kwa Mamadou Sy kuje nyuma y'uko asoje amasezerano ye ariko ubuyobozi bugahitamo kutayongera. Uyu rutahizamu yagize ibihe bigoye byo kubona umwanya uhagije ubanza mu kibuga bitewe n'ihangana yari afitanye na William Togui ndetse na Djibril Ouattara, n'ubwo yagiye agaragara mu mikino ikomeye agatsinda n'ibitego birimo icyo yinjije mu izamu rya Rayon Sports.
‎Sy yasezerewe hamwe n'abandi banyamahanga barimo myugariro w'Umunya-Sénégal Aliou Souané ndetse n'Umunya-Mali Mohamadou Lamine Bah ukina hagati, bose bakaba bari bamaze imyaka ibiri bakinira APR FC n'ubwo batabashije kubona umwanya uhagije mu mwaka w'imikino ushize.




Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now