Rayon Sports yatangaje ko ba rutahizamu Fall Ngagne na Ndikumana Asman bari ku rwego rwiza rwo gukina imikino ya Shampiyona nyuma y'igihe gito bakirutse imvune.
Aba bagabo bombi bakomezanyije na bagenzi babo imyitozo mu Nzove, bitegura umukino w'umunsi wa munani Rayon Sports izakiramo AS Kigali ku Cyumweru.
Fall Ngagne wari umaze hanze amezi icyenda, yavunitse mu mukino w'umunsi wa 18 wa Shampiyona y'umwaka ushize, ubwo Rayon Sports yanganyirizaga na Amagaju i Huye, igitego 1-1.
Uyu Munya-Sénégal yasubukuye imyitozo mu ntangiriro za Nzeri, aho kuri ubu ari bwo yasubiye ku rwego rwo gukina imikino.
Asman we yavunitse ubwo Rayon Sports yakinaga na Singida Black Stars mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup wabereye kuri Kigali Pelé Stadium tariki 20 Nzeri 2025, nyuma yo kugonganira mu kirere na ba myugariro b'iyi kipe yo muri Tanzania, akagira ikibazo cy'ukubuko cyatumye bisaba ko abarwa.
Rayon Sports iherutse gutsindwa na mukeba APR FC ibitego 3-0, iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 13, aho irushwa ane na Police FC ya mbere.




