Mohamed Keita yerekeje muri Amerika, atangiye igice gishya cy’urugendo rwe rwa Basketball

Mohamed Keita yerekeje muri Amerika, atangiye igice gishya cy’urugendo rwe rwa Basketball

Mohamed Keita yerekeje muri Amerika, atangiye igice gishya cy’urugendo rwe rwa Basketball

Mohamed Keita yerekeje muri Amerika, atangiye igice gishya cy’urugendo rwe rwa Basketball
Umukinnyi ukiri muto w’Umunyarwanda, Mohamed Keita, yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho agiye gukomereza amasomo no guteza imbere impano ye ya Basketball, nyuma y’igihe amaze akina mu Rwanda ndetse no mu makipe y’igihugu y’abakiri bato.

Keita w’imyaka 17,yabonye izuba ku wa 1 Gicurasi 2009, afite uburebure bwa metero 1.95 (6’5”), akaba akina ku mwanya wa Center. Yamenyekanye cyane mu bakiri bato bafite impano muri Basketball y’u Rwanda, ndetse akaba yaragize amahirwe yo guhagararira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga.

Ku mugoroba wo ku wa 2 Nzeri 2026 saa 20:00, Mohamed Keita yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho agiye gukomereza urugendo rwe rwa Basketball muri Lighthouse Private Christian School.

Ishuri riherereye muri Gulf Breeze, muri Leta ya Florida. Bafite gahunda za Basketball z’abahungu, harimo ikipe ya Varsity ndetse na Junior Varsity, kandi siporo ni kimwe mu bigize gahunda y’ishuri.

Florida ni imwe muri Leta zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iherereye mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’igihugu


Mbere yo kwerekeza muri Amerika, Mohamed Keita yari umukinnyi wa Intare BBC, ikipe Ikina mu cyiciro cya 2 cya shampiona ya basketball mu Rwanda.

Muri iyi season, Keita yagaragaje ko afite ubushobozi bwo kugira uruhare mu mikino haba mu gutsinda amanota, gufata imipira ndetse no gukina neza imbere y’inkangara.

Mu mibare ye ya season yakiniye Intare BBC, Keita yakinnye iminota 383:58, atsinda amanota 177, afata rebounds 115, atanga assists 14, akora steals 14 ndetse agira blocks 27. Yagize kandi efficiency ya 201.

Iyi mibare igaragaza uruhare rwe cyane cyane mu gukina hafi y’inkangara, aho uburebure bwe n’imbaraga bye bimufasha mu gufata rebounds no kurinda inkangara.

Keita kandi amaze kugira ubunararibonye bwo guhagararira u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

Mu mwaka wa 2025, yari mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 16 yitabiriye FIBA U16 AfroBasket, aho yakinnye imikino itanu, atsinda impuzandengo ya 3.6 points na rebounds 4 ku mukino.

Nyuma yaho, yazamukiye mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18, aho yakomeje kubona amahirwe yo gukina ku rwego mpuzamahanga no guhangana n’abakinnyi bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Ibyo byamuhaye ubunararibonye bukomeye ku myaka ye, ndetse bimufasha gukomeza gutera imbere no kwitegura urwego rwo hejuru.

Kujya muri Amerika ni indi ntambwe ikomeye kuri Keita, kuko agiye kubona amahirwe yo gukomeza guteza imbere Basketball ye mu buryo bunyuranye n’ubwo yari asanzwe akuriramo mu Rwanda.

Muri Lighthouse Private Christian School, azakomeza gukina Basketball mu gihe akomeza amasomo ye, afite intego yo gukoresha neza amahirwe abonye no gukomeza kwitegura ejo hazaza h’umwuga we.

Ni muri urwo rwego mbere yuko Mohamed kaita ahaguruka mu Rwanda yashimiye Intare BBC,abakinnyi babanye ndetse n’abatoza bayo, ku bufasha, n’uruhare bagize mu iterambere rye mu gihe yari muri iyi kipe.

Kuva mu Rwanda kugera muri Amerika, Mohamed Keita akomeje urugendo rwo kubaka ejo hazaza he muri Basketball.

Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now