‎Perezida wa Kiyovu Sports yatangaje ko Haringingo agifatwa nk'umutoza wayo wataye akazi ‎

‎Perezida wa Kiyovu Sports yatangaje ko Haringingo agifatwa nk'umutoza wayo wataye akazi ‎

‎Perezida wa Kiyovu Sports yatangaje ko Haringingo agifatwa nk'umutoza wayo wataye akazi ‎

‎Perezida wa Kiyovu Sports yatangaje ko Haringingo agifatwa nk'umutoza wayo wataye akazi ‎
Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaje ko Haringingo Francis Christian agifatwa nk'umutoza wabo wemewe n'amategeko wataye akazi nyuma yo kwerekeza muri Rayon Sports asheshe amasezerano mu buryo Urucaca buvuga ko bunyuranyije n'amategeko.
‎Ibi byatangajwe na Perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David, ku wa Gatanu nyuma y'umukino iyi kipe yatsinzemo Gasogi United ibitego 2-0, ashimangira ko batemera ibaruwa y'uyu mutoza w'Umurundi wasezeye.
‎Haringingo wari usigaje amezi abiri yerekanywe nk'umutoza wa Rayon Sports ku wa Kabiri tariki ya 31 Werurwe 2026 nyuma y'iminsi ine gusa yohereje ibaruwa muri Kiyovu Sports ivuga ko ahagaritse akazi.
‎Nkurunziza yagize ati "Nk’uko musanzwe mubizi, kugeza kuri uyu munota tuvugana, Haringingo Francis ni umutoza wa Kiyovu Sports. Kuri twe nta cyahindutse, icyo tubona ni uko hashize iminsi itanu ataza mu kazi."
‎Yakomeje asobanura ko batunguwe n'icyemezo cy'uyu mutoza kuko mbere yaho gato bari bavuganye akabahakanira amakuru yamwerekazaga muri mukeba, ariko bagatungurwa no kubona ibaruwa isesa amasezerano mu buryo butunguranye.
‎Yagize ati "Aho ni ku wa Mbere ushize. Nyuma ibyakuriyeho ni ibyo mwumvise ko yohereje ibaruwa avuga ko we ubwe afashe icyemezo cyo gusesa amasezerano, nta kindi abaza."
‎Uyu muyobozi yibukije ko Ingingo ya gatanu y'amasezerano bagiranye isaba ko uyu mutoza cyangwa ikipe imwifuza igomba kubanza kubamenyesha mbere y'iminsi 15, bityo ashimangira ko ibyo yakoze bitemewe n'amategeko.
‎Yagize ati “Buri wese aba afite ibyo agomba kubahiriza. Ingingo ya gatanu yonyine, tutagiye no gushaka ibindi, ntabwo imwemerera rwose ibyo yakoze kuko biranditse, ni we wabyisinyiye.”
‎Nkurunziza yanenze bikomeye ikipe ya Rayon Sports kuba yarinjiye mu masezerano yabo yifashishije inzira yise iz'agasuzuguro n'umuco wa kera, abigereranya n'umuntu urambagiza umugore w'undi cyangwa ugaterura.
‎Yagize ati “Kubona ikipe ishobora gutinyuka, ikumva ko ishobora kuza muri Kiyovu Sports gutoragura icyo ishaka, ibyo byararangiye ni ibintu bya kera. Wowe uraje urihereye, kera babyitaga ngo ni uguterura, mu muco wa kera. Guterura umukobwa hanyuma ukazajya kwirega ku babyeyi be nyuma, mumaranye amezi abiri cyangwa atatu mu nzu.”
‎Yasoje agira ati “Biteye isoni. Ubu turi mu 2026, amategeko arahari. Ntawe utazi gusoma cyangwa kwandika.”
‎Kugeza ubu Kiyovu Sports iri kwandikira uyu mutoza ibaruwa imwibutsa ko yataye akazi mu gihe ibirego byayo byamaze gushyikirizwa Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ku wa 27 Werurwe ndetse n'Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ku wa 1 Mata 2026.




Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now