Ikipe ya Police FC yatangiye impinduka zikomeye yitegura umwaka w'imikino wa 2026/2027, yirukana abakinnyi barindwi basoje amasezerano yabo barimo Umunyarwanda Byiringiro Lague ndetse n'Umurundi Henry Msanga, uri mu biganiro byo kwerekeza muri Rayon Sports.
Uyu Murundi ukina mu kibuga hagati afasha ba myugariro, ni umwe mu bakinnyi bifuzwa cyane na Rayon Sports ikomeje gushaka abakinnyi ku isoko ryo muri iyi mpeshyi mu myanya itandukanye.
Umunyamakuru Munyantore Eric uzwi nka ’Khalikeza’ yatangaje ko iyi kipe yagiranye ibiganiro na Henry Msanga ku wa Gatandatu ndetse impande zombi zumvikanye ku masezerano y’imyaka ibiri azatuma aza guhatanira umwanya n'abandi barimo Likau Faustin Kitoko, Ntarindwa Aimable Ntagorama ndetse na Nisingizwe Christian uheruka kugurwa nyuma y'uko Ndayishimiye Richard asoje amasezerano.
Uretse uyu Murundi, iyi kipe y'Abashinzwe Umutekano yemeje kuri uyu wa Mbere ko yatandukanye na Byiringiro Lague wari wayigezemo muri Mutarama 2025 avuye muri Sandvikens IF yo muri Suwede yari yasinyiye amasezerano y’amezi 18.
Abandi basezerewe bari bageze muri iyi kipe mu mpeshyi ya 2024 barimo Umugande Allan Kateregga, Umurundi Richard Kirongozi, Abanya-Nigeria David Chimezie na Ani Elijah ndetse n'Umunya-Ghana Issah Yakubu wabaye umukinnyi wa karindwi.
Izi mpinduka zije nyuma y'uko Police FC isoje umwaka ushize itabashije kugera ku ntego zayo zo kwegukana ibikombe; ibyatumye itangira gahunda nshya yo kuvugurura ikipe mbere yo gutangira imyiteguro y'umwaka utaha.
Ibi byanatumye ubuyobozi bufata icyemezo cyo gutandukana n'abakozi barimo ushinzwe imibereho y'ikipe (Team Manager), Aimable Ntarengwa, ndetse n'ushinzwe ibikoresho byayo (Kit Manager) Sylvestre.



