Rayon Sports yatsinzwe na Gorilla FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona y’u Rwanda, ikomeza urugendo rwo gushaka intsinzi rumaze kuyigora mu mikino iheruka.
Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 9 Ukwakira 2026, saa moya z’ijoro, aho amakipe yombi yari ahanzwe amaso n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Rayon sport yaherukaga kunanirwa kurenza inota 1 mu mikino 2 mu mwaka w’imikino wa 2012-2013, na bwo yatangiye Shampiyona itsindwa na Amagaju FC ibitego 2-1 mu mukino wa kabiri, nyuma itsindwa na Kigali FC ibitego 3-1.
Gusa, nubwo yatangiye nabi icyo gihe, Rayon Sports yaje kwegukana igikombe cya Shampiyona. Ibi bituma hibazwa niba amateka ashobora kwisubiramo muri uyu mwaka w’imikino, cyangwa niba iyi kipe izakomeza kugira ibihe bikomeye.
Wari umukino urimo guhangana gukomeye, bitewe n’uko Rayon Sports na Gorilla FC ari amakipe asanzwe ahura ahatanira intsinzi. Rayon Sports yatangiye umukino isatira izamu rya Gorilla FC, ariko ntiyabasha kubyaza umusaruro amahirwe yabonye.
Rayon Sports yakomeje gushaka igitego, maze ku munota wa 41, Iradukunda Elie Tatou aha umupira wanyuma Issa Djiguiba, ariko uyu ntiyabasha gutsinda nyuma yo kuwutera hejuru y’izamu.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0, nyuma y’iminota 45 irimo gusatirana no guhererekanya umupira byatumye umukino ukomeza kuryohera abawukurikiraga.
Mu gice cya kabiri, Gorilla FC yaje kubona igitego cy’intsinzi ku munota wa 53. Sunday Inemesit yacenze abakinnyi ba Rayon sport , arekura umupira waje kurangira Nshuti Didier wa Rayon Sports awitsinze mu izamu rye, bituma Gorilla FC ijya imbere n’igitego 1-0.
Rayon Sports yakomeje gushaka uko yakwishyura, igitego binyuze mu bakinnyi bi mbere aribo iradukunda Elie ,Tambwe, kameni ndetse nabandi ariko igitego kirabura.
Umukino wakomeje kurangwa n’ishyaka, Gorilla FC ibona amakarita y’umutuku ahawe Sunday Inemesit na Masudi Naricisse. Rayon Sports na yo yagize umukino utoroshye, ndetse Nshuti Didier ahabwa ikarita itukura, bituma iyi kipe ikomeza umukino ifite abakinnyi bake.
Uyu mukino nuwo mukino wambere kuba shampiona yatangira Uyu mwaka umukinnyi abonye ikarita y’umutuku.
Nubwo Rayon Sports yashatse kwishyura, Gorilla FC yashoboye gukomeza kurinda izamu ryayo kugeza umukino urangiye, itahana amanota atatu nyuma yo gutsinda igitego 1-0.
Iyi ntsinzi ya Gorilla FC ikomeje kongera ibibazo kuri Rayon Sports, itarabasha kubona amanota atatu mu mikino itandatu iheruka gukina. Muri iyi mikino, Rayon Sports yari yanganyijemo itanu, mbere yo gutsindwa na Gorilla FC.
Kugeza ubu, Rayon Sports irasabwa kwikosora vuba kugira ngo yongere kubona intsinzi, yongere icyizere mu bafana bayo kandi ikomeze guhatanira intego zayo muri Shampiyona.