Rayon Sports na SKOL basinyanye amasezerano mashya

Rayon Sports na SKOL basinyanye amasezerano mashya

Rayon Sports na SKOL basinyanye amasezerano mashya

Rayon Sports na SKOL basinyanye amasezerano mashya
‎Ikipe ya Rayon Sports n’Uruganda rwenga ibinyobwa rwa SKOL Brewery Ltd basinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye bw'umwaka umwe afite agaciro gasaga miliyoni 185 z'Amafaranga y'u Rwanda. Muri aya masezerano yasinywe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Kamena 2026, SKOL yavuye ku mwanya w'umuterankunga mukuru (Platinum Sponsor) yari imazeho imyaka 12, ishyirwa ku rwego rwa ‘Gold Sponsor’.
‎Guhera mu mwaka utaha w’imikino wa 2026/2027, uru ruganda ntiruzongera kwambarwa mu gatuza ku myambaro ya Rayon Sports kuko rwasimbuwe na Banki ya Kigali. 
Icyakora, ubu bufatanye bushya bugena ko iyi kipe izakomeza guhabwa inkunga y'amafaranga angana na miliyoni 85 Frw ku mwaka, ndetse igakomeza kwemererwa gukoresha ikibuga cya SKOL Football Pitch giherereye mu Nzove nk'ikibuga cy'imyitozo ku kipe y'abagabo n'iy'abagore.
‎Aya masezerano kandi azaniye Rayon Sports uburyo bushya bw'imikoranire ishingiye ku musaruro. SKOL izajya igenera iyi kipe uduhimbazamusyi (bonuses) bitewe n'umusaruro yagezeho mu marushanwa akomeye arimo BK Pro League n'Igikombe cy'Amahoro, mu rwego rwo gushishikariza abakinnyi gukora neza no gushyigikira iterambere rirambye ry'ikipe.
‎Mu nshingano zayo, Rayon Sports izakomeza kwamamaza ibirango bya SKOL ku myambaro yayo, ku mbuga nkoranyambaga ndetse no ku kibuga mu mikino iyi kipe yakiriye.
‎Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yashimangiye ko bakomeje amasezerano bitewe n'ibyo impande zombi zikifuza kugeraho, ashimira SKOL ku rugendo rw'imyaka 12 bamaranye. 
Ku ruhande rwe, Umuyobozi Mukuru wa SKOL, Eric Gilson, yavuze ko batewe ishema no gukomeza gukorana na Rayon Sports ndetse yizeza ko bazakomeza kuyishyigikira bafatanyije n'abandi baterankunga bashya.
‎Ubufatanye bwa Rayon Sports na SKOL bwatangiye mu mwaka wa 2014 ku ngoma ya Perezida Ntampaka Théogène. 

Mu myaka 12 ishize SKOL ari umuterankunga mukuru, yatanze amamiliyari y'amafaranga yafashije iyi kipe kwegukana ibikombe bibiri bya Shampiyona (2016 na 2019), Igikombe cy'Amahoro, ndetse inandika amateka yo kugera muri 1/4 cya CAF Confederation Cup mu 2018.




Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now