Ikipe ya Rayon Sports yamuritse ku mugaragaro amasezerano mashya y'ubufatanye yagiranye na Banki ya Kigali (BK) azamara imyaka itanu n'igice.
Aya masezerano afite agaciro k’arenga miliyari 5 Frw, ashyira BK ku mwanya w'umufatanyabikorwa mukuru wa Gikundiro uzajya yambarwa imbere ku mwambaro w'abakinnyi.
Binyuze muri ubu bufatanye, Rayon Sports iteganya kujya yinjiza asaga miliyari 1 Frw buri mwaka, arimo miliyoni 340 Frw z'inkunga itaziguye n'andi azaturuka mu zindi serivisi.
Perezida w'agateganyo wa Rayon Sports Murenzi Abdallah yashimangiye ko aya masezerano aje gukemura burundu ikibazo cy'amikoro muri iyi kipe.
Yagize ati "Ubufatanye tugiye kugirana ni ubufatanye bugiye guhindura ubuzima bw’amikoro muri Rayon Sports. Buzamara imyaka mu mpapuro ariko turashaka ko buba burundu."
Uretse inkunga y'amafaranga, BK igiye gushyira ku isoko serivisi zihariye zigenewe abakunzi b'iyi kipe zirimo n'ikarita yiswe 'Gikundiro Card'. Buri mufana uzajya akoresha iyi karita mu kugura ibicuruzwa azajya yinjiriza ikipe inyungu y'amafaranga runaka.
Umuyobozi ushinzwe Serivisi z'Ikoranabuhanga muri BK, Désiré Rumanyika, yemeje ko iri shoramari rigamije kuzamura impande zombi ndetse no gufasha Rayon Sports kugera kure.
Yagize ati "Ubu bufatanye burenze gutera inkunga gusa. Ni ikimenyetso cy'icyizere. Banki ya Kigali yizera ko ejo hazaza ha Rayon Sports ari heza kandi twiyemeje gufasha iyi kipe kugera kure."
Aya masezerano aje yiyongera ku yandi iyi kipe isanzwe ifitanye n'abafatanyabikorwa barimo Jayrutty Investment, Skol ndetse na Airtel Rwanda.
Aya mafaranga yose hamwe azayifasha gushyira mu bikorwa ingengo y'imari ya miliyari 2 Frw iteganyijwe gukoreshwa mu mwaka w'imikino wa 2026-27 ikina amarushanwa imbere mu gihugu ndetse na CAF Confederation Cup.


