Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Marine FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa karindwi wa Shampiyona y’u Rwanda, wabereye kuri Stade Umuganda i Rubavu kuri iki Cyumweru, tariki ya 1 Ugushyingo 2026.
Umukino watangiye amakipe yombi asatirana, ariko Rayon Sports ni yo yabanje gufungura amazamu ku munota wa 14, ku gitego cyatsinzwe na Junior Kameni Herman nyuma y’uko umunyezamu wa Marine FC ananiwe gufata neza umupira wari utewe imbere y’izamu.
Marine FC ntiyacitse intege kuko ku munota wa 26, Niyibizi Ramadhan yishyuye icyo gitego akoresheje ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, nyuma yo kubona ko umunyezamu Dande Junior yari yavuye mu izamu rye. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Mu gice cya kabiri, amakipe yakomeje gushaka igitego cy’intsinzi, ariko Rayon Sports iza kukibona ku munota wa 71 nyuma y’ikosa ryakozwe n’umunyezamu wa Marine FC, Nshimyumuremyi Vincent, wahaye umupira Junior Kameni.
Uyu rutahizamu ntiyazuyaje, acenga Bishira Latif, ahita aroba umupira mu izamu, atsinda igitego cye cya kabiri muri uyu mukino ndetse ahesha Rayon Sports intsinzi y’ibitego 2-1.
Junior Kameni ni we wagizwe umukinnyi mwiza w’umukino nyuma yo gutsinda ibitego byombi byahesheje ikipe ye amanota atatu.
Uyu mukino waranzwe no gusatirana cyane, aho habonetse amashoti 28 agana ku izamu, muri yo 13 agana mu izamu neza. Rayon Sports yateye umunani, mu gihe Marine FC yateye atanu.
Habonetse kandi amakosa 23, aho abakinnyi ba Rayon Sports bakoze 15, Marine FC igakora umunani.
Iyi ntsinzi yafashije Rayon Sports kubona amanota atatu, ikomeza urugendo rwo kuzamuka ku rutonde rwa BK Pro League. Iyi kipe yari imaze kubona intsinzi ya kabiri mu mikino ine ya shampiyona yari imaze gukina.
Ku rundi ruhande, Marine FC yari iri mu makipe yitwaye neza mu mikino yari iherutse gukina, ariko itsindwa imbere y’abafana bayo i Rubavu.
Mu bandi bakinnyi bari kwitwara neza mu gutsinda ibitego muri iyi shampiyona harimo Niyibizi Ramadhan wa Marine FC.
Kurundi ruhande mukeba wayo Apr fc nayo yari yitwaye neza ku munsi wo kuwagatandu itsinda Etincelle ibitego 2-1 ntabwo byari bisanzwe ko aya makipe yombi ava Irubavu muburyo bworoshye.