Ikipe ya REG Women BBC yagarutse mu Rwanda ari yo yatwaye igikombe cy’akarere ka Gatanu muri Basketball y’abagore idatsinzwe umukino n’umwe, mu gihe APR Women BBC yasoreje ku mwanya wa kabiri. Amakipe yombi yabonye itike yo kwitabira igikombe cya Afurika cy’amakipe kizabera mu Misiri mu Ukuboza 2026.
Ikipe ya REG Women Basketball Club na APR Women Basketball Club, zari zihagarariye u Rwanda mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’amakipe y’abagore, yageze i Kigali ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 25 Ukwakira 2026, ivuye muri Tanzania.
Aya makipe yari amaze iminsi ahatanira igikombe cya FIBA Women’s Basketball League Africa (WBLA) Zone 5 Qualifiers, cyabereye i Kibaha muri Tanzania, ahahuriye amakipe umunani yo mu Rwanda, Kenya, Tanzania n’u Burundi.
REG Women BBC yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda mukeba wayo APR Women BBC amanota 84-77 ku mukino wa nyuma wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2026.
Uyu mukino wahuje amakipe yombi yari yarahuye no ku mukino wa nyuma w’irushanwa ry’umwaka ushize, ubwo APR yari yegukanye igikombe itsinze REG.
REG yatangiye neza umukino, itsinda agace ka mbere amanota 22-20, mbere yo kwitwara neza cyane mu gace ka kabiri itsinda amanota 23-9, bityo amakipe ajya kuruhuka REG iyoboye n’amanota 45-29.
APR yagarutse mu gice cya kabiri ishaka kugabanya ikinyuranyo, itsinda agace ka gatatu amanota 26-20 n’aka nyuma amanota 22-19. Icyakora, REG yakomeje kuyobora umukino, iwurangiza itsinze amanota 84-77.
Kayana Traylor ni we watsindiye REG amanota menshi muri uwo mukino,ndetse yabaye mvp wiri rushanwa,kuri Uyu mukino yakoze amanota 25, mu gihe Delicia Washington yatsinze amanota 18, Destiney Philoxy agira 16, Kristina King atsinda 11 naho Kadidia Maiga agira 10.
Intsinzi ya REG yayihesheje igikombe cyayo cya mbere cya Zone 5, nyuma yo kurangiza irushanwa ryose idatsinzwe umukino n’umwe, itsinda imikino itandatu yakinnye.
Nubwo APR Women BBC itabashije kwegukana igikombe, yasoje iri rushanwa ku mwanya wa kabiri, ibona itike yo kwitabira imikino ya nyuma ya WBLA izahuza amakipe akomeye ku mugabane wa Afurika.
APR yageze ku mukino wa nyuma nyuma yo gutsinda Kenya Ports Authority (KPA) amanota 80-64 muri kimwe cya kabiri, mu gihe REG yari yabonye umwanya mu mukino wa nyuma itsinze Fox Divas yo muri Tanzania amanota 103-57.
APR izaba ishaka kongera kwitwara neza ku rwego rwa Afurika, nyuma yo kwegukana imidari y’umuringa mu marushanwa abiri aheruka ya WBLA.
Amakipe yombi y’u Rwanda azitabira imikino ya nyuma ya WBLA iteganyijwe kubera i Cairo mu Misiri, kuva tariki ya 11 kugeza ku ya 20 Ukuboza 2026
Nyuma yo kugaruka mu Rwanda, REG Women BBC yakiriwe mu birori byateguwe na Geoffrey, Umuhuzabikorwa wa Siporo muri REG, hagamijwe kwishimira no gushimira ikipe ku musaruro mwiza yagezeho muri Tanzania.
Visi Perezida wa FERWABA, Pascale, na we yifatanyije n’abari baje kwakira no gushimira abakinnyi, abashishikariza gukomeza kugira umwuka wo gutsinda no guhesha u Rwanda ishema mu mikino ya nyuma ya WBLA.
Kwegukana igikombe kwa REG no kugera ku mukino wa nyuma kwa APR byongeye kugaragaza imbaraga za Basketball y’abagore mu Rwanda, mu gihe amakipe yombi yitegura guhatanira igikombe ku rwego rw’umugabane wa Afurika.