REG Women BBC yongeye kwandika amateka, yegukana Shampiyona ku nshuro ya gatatu yikurikiranya

REG Women BBC yongeye kwandika amateka, yegukana Shampiyona ku nshuro ya gatatu yikurikiranya

REG Women BBC yongeye kwandika amateka, yegukana Shampiyona ku nshuro ya gatatu yikurikiranya

REG Women BBC yongeye kwandika amateka, yegukana Shampiyona ku nshuro ya gatatu yikurikiranya
REG Women BBC yegukanye igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda ya Basketball mu bagore cya 2026, nyuma yo gutsinda The Hoops Rwanda imikino ine yose ya nyuma ya kamarampaka, ihita ikora icyo muri Basketball bita “Sweep.”

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 26 Kanama 2026, muri Petit Stade i Remera, REG yasoje neza urugendo rwayo itsinda The Hoops Rwanda amanota 73-46, ihita yuzuza intsinzi enye yari ikeneye kugira ngo yegukane Shampiyona.

REG yari yinjiye muri uyu mukino ifite intsinzi eshatu kuri ,bivuze ko intsinzi imwe yari isigaye ari yo yari kuyihesha igikombe. Kamarampaka yari iteganyijwe gukinwa mu buryo bwa “best of seven”, aho ikipe ibanza kugera ku ntsinzi enye ari yo itwara Shampiyona.



Mu bakinnyi ba REG bagize uruhare rukomeye muri iyi ntsinzi harimo Kiyobe Chantal, watsinze amanota 16, akora rebounds 3, atanga assist imwe ndetse akora steal imwe.



The Hoops Rwanda yari ifite ikibazo cyo kubura Cyuzuzo Rebecca, um mu bakinnyi bayo bakomeye,  uherutse gusubira muri America dore ko ariho yiga ibintu byagize uruhare mu kuba ikipe itabasha guhangana na REG nk’uko byari byitezwe. Ariko nanone The hoops yari yagaruye abakinnyi bato Nari baragiye muri feassa 



Iki ni i gikombe gatatu REG women BBC yegukanye yikurikiranya, nyuma yo gutwara Shampiyona mu myaka ibiri yabanje. Ikipe iheruka gutwara Shampiyona mbere y’uruhererekane rwa REG ni APR Women BBC mu 2023.Iyi kipe Uyu mwaka yabaye iya gatatu 



Ku bijyanye n’abatoza, Habiyambere Patrick wa The Hoops Rwanda ni we watowe nk’umutoza mwiza w’umwaka. Yashimiwe umusaruro yatanze mu ikipe ye, cyane cyane kuba yarayoboye The Hoops kugeza ku mukino wa nyuma kandi ikipe itari ihabwa amahirwe menshi mbere y’irushanwa.dore ko The hoops igizwe naba bacyiga amashuri y’isumbuye



Mugisha Vivine Elisabeth wa The Hoops Rwanda ni we wahawe igihembo cya Most Improved Player. Muri Shampiyona yakinnye iminota 639, atsinda amanota 214, atanga assists 67 ndetse akora rebounds 99.

Umukinnyi wagaragaje ubuhanga budasanzwe mu gucakira (Rebound)imipira ivuye ku gakangara yabaye Feza Ebengo Isomi wa The Hoops Rwanda. Yakoze rebounds 288, akaba yarakurikiwe na Dusabe Jane wa APR Women BBC wakoze 182.

Ebengo yanegukanye igihembo cy’umukinnyi watsinze amanota menshi muri Shampiyona, aho yasoje afite 269 points. Mugisha Vivine Elisabeth yamukurikiye n’amanota 214.

Uyu mukinnyi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yanegukanye kandi igihembo cya Regular Season MVP, aba umwe mu bakinnyi biganje mu bihembo by’uyu mwaka.

Mu bihembo by’abatsinda amanota atatu, Micomyiza Rosine wa APR Women BBC na Kiyobe Chantal wa REG Women BBC banganyije, buri wese yatsinze  amanota atatu inshuro 28, bituma basangira icyo gihembo.



Igihembo cya MVP wa playoffs cyegukanywe na Maiga Kadidia, umunya-Mali ukinira REG Women BBC.

Kadidia yagize uruhare rukomeye mu gufasha REG kwegukana Shampiyona. Muri uyu mwaka yakinnye iminota 329 n’amasegonda 50, atsinda amanota 180, akora rebounds 131, atanga assists 31 ndetse akora blocks 16.

Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now