Ubaye umukino wa kabiri ikipe ya Tigers itsinze yikurikiranya nyuma yo gutsinda Al ahly mu mukino wabo wambere bakinnye
Petro de Luanda yabonye amanota abiri yashoboraga gutuma batsinda umukino (free throws) na Childe Dundao banganya 78-78,Aho hari mugace kanyuma kumukino . ariko Antino Jackson Jr. wa RSSB yafashe umupira atsinda 3-pointer ikomeye anatsinda free throws(mu munota wa nyuma wa gatatu), bituma Tigers itsinda 82-78.
Mu bakinnyi b’ingenzi, Antino Jackson Jr. Adashije rssb tigers kubona itsinzi nubwo Atari yakoreshejwe cyane mu mukino,dore ko ariwe mukinnyi wakinnye iminota mike 16 yonyine .Teafale Leonard Jr. yongeye kwerekana ko Ari umukinnyi ukomeye cyane Aho ariwe mukinnyi utsinze manota menshi muri uyu mukino 26 pts akora 4 reb na 3 ast undi mukinnyi wo kugarukaho ni Leonard Craig Randall watsinze amanota 15 muri uyu mukino . uyu mukino usize Rssb tigers amahirwe yayo yo kuza mu mikino yanyuma izabera ikigari yiyongereye agera 98% kuko itsinze amakipe yose yarakomeye muri iri tsinda isabwa gutsinda umukino ukurikiraho ikazamuka iyoboye itsinda




