Rutahizamu w’Umunya-Nigeria, Ani Elijah, yamaze gutandukana n'Ikipe ya Police FC nyuma y’uko amasezerano y’imyaka ibiri yari ayifitiye arangiye, ashimira iyi kipe y'Abashinzwe Umutekano ku bihe bitandukanye basangiye.
Binyuze mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram mu ijoro ryakeye, uyu mukinnyi yageneye ubutumwa bwo gushimira ubuyobozi bw'ikipe ndetse n'abafana.
Yagize ati "Police FC nkunda, mwarakoze ku bihe byiza, ibibi, ibikomeye cyane ndetse n'ibyiza kurushaho twagiranye. Byari ibihe n'ubunararibonye byiza cyane hamwe namwe. Ndashimira abafana bose baje ari benshi kudushyigikira, mwarakoze ku bw'icyizere mwaduhaye. Mukomeze mwizere ko nta kidashoboka."
Mu mwaka w’imikino ushize wa 2025/2026, uyu Munya-Nigeria ntabwo yagize ibihe byiza cyane ugereranyije n'uko byari bimeze mbere kuko yatsindiye iyi kipe ibitego birindwi gusa mu mikino 19 ya Shampiyona yagaragayemo.
Ani Elijah yari yinjiye muri Police FC muri Kanama 2024 avuye muri Bugesera FC yari yamazemo igihe. Icyo gihe yaguzwe n'iyi kipe y'Abashinzwe Umutekano ari umwe mu bakinnyi bari bahagaze neza kuko yari yasoje Shampiyona anganya ibitego 15 na Victor Mbaoma wakiniraga APR FC, nk'abakinnyi bari batsinze ibitego byinshi kurusha abandi.