Rwanda U17 Itsinze Sudani, Yerekeza muri ½ cy’Irushanwa ryo gushaka itike ya AFCON 2027

Rwanda U17 Itsinze Sudani, Yerekeza muri ½ cy’Irushanwa ryo gushaka itike ya AFCON 2027

Rwanda U17 Itsinze Sudani, Yerekeza muri ½ cy’Irushanwa ryo gushaka itike ya AFCON 2027

Rwanda U17 Itsinze Sudani, Yerekeza muri ½ cy’Irushanwa ryo gushaka itike ya AFCON 2027

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 (U17), itozwa na Jimmy Mulisa, yatsinze Sudani ibitego 2-0 mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje Imyaka 17 (U17 AFCON 2027), ihita ibona itike yo gukina ½ cy’irangiza.

N’imikino wabereye Kigali Pelé Stadium utangira 7:00 Pm .

U Rwanda rwatangiye umukino rugaragaza inyota yo gutsinda, rutera imbere cyane nk’ikipe iri mu rugo. Ku munota wa mbere gusa, rutahizamu Kelvin Munyambaraga yatsinze igitego, ariko umusifuzi wo ku ruhande aracyanga, agaragaza ko Patrick Ujeneza ukinira Intare FC, wari uzamukanye umupira akamuha passe, yari yarawukuye hanze.

Ikipe y’u Rwanda yakomeje gusatira izamu rya Sudani, cyane cyane ibifashijwemo n’abakinnyi bayo bakina imbere. Ku munota wa 12, Pacifique Niyompano ukinira Gasogi United yateye ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina, nyuma yo guhabwa umupira mwiza na Charles Kwizera, ukinira Tonny FC, ariko umunyezamu wa Sudani, Mustafa Abualgsim Yousif Ahmed, awukuramo.

Sudani na yo yaje kubona uburyo bwiza bwo gutsinda ku munota wa 38, nyuma y’uko Irene Mugisha, ukinira AS Kigali, atakaje umupira. Icyakora, abakinnyi ba Sudani ntibabashije kubyaza umusaruro ayo mahirwe, kuko ishoti bateye ryagiye hanze y’izamu.

U Rwanda rwakomeje gusatira, maze ku munota wa 45, Bahati Pacifique acenga abakinnyi b’inyuma ba Sudani, bakora ikosa rimugusha inyuma y’urubuga rw’amahina. Bahati yahise atega umupira w’umuterekano awutera neza, atsinda igitego cya mbere cy’u Rwanda.Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda ruyoboye umukino n’igitego 1-0.



Mu gutangira igice cya kabiri, umutoza Jimmy Mulisa yakoze impinduka, akuramo Patrick Ujeneza, ashyiramo Niyinzima Zaidi ukinira Bayern Academy.

Ku munota wa 56, Pacifique Niyompano yazamukanye umupira awuhindura imbere y’izamu (cross), ariko umunyezamu wa Sudani, Mustafa Yousif, yongera kwerekana ubuhanga akuramo umupira, awurenza ikibuga.

Ku munota wa 63, Jimmy Mulisa yongeye gukora impinduka, akuramo Emmanuel Ngiriyandemye wa Nkombo FC, wari wugarije cyane abakinnyi b’inyuma ba Sudani, ashyiramo Pacifique Torero ukinira Umuri Foundation.

Ku munota wa 74, u Rwanda rwongeye kubona uburyo bwiza bwo gutsinda. Niyinzima Zaidi, wari mu rubuga rw’amahina, yarekuye ishoti rikomeye rigenda hasi, ariko umunyezamu wa Sudani yongera kurikuramo.

Ku munota wa 78, umutoza Jimmy Mulisa yakoze indi mpinduka, akuramo Irene Mugisha, ashyiramo Jayden Shema Heylene, ukinira KSK Heist yo hanze y’u Rwanda.

Ku munota wa 87, Niyinzima Zaidi yahushije uburyo bwiza cyane bwo gutsinda, ubwo yari asigaranye n’umunyezamu wa Sudani, nyuma yo guhabwa umupira na Kelvin Munyambaraga.


Mu minota y’inyongera, u Rwanda rwakomeje gushaka igitego cya kabiri. Ku munota wa 93, Tuyizere Valentine, wari winjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 90, yatsinze igitego cyiza nyuma y’ikosa ry’umunyezamu wa Sudani, Mustafa Yousif, wasohotse nabi mu izamu. Tuyizere yahise amuroba, umupira ujya mu rushundura, u Rwanda rwongera ikinyuranyo.

Umukino warangiye u Rwanda rutsinze Sudani ibitego 2-0, rwigarurira itike yo gukina ½ cy’irangiza cy’iyi mikino yo gushaka itike ya U17 AFCON 2027

U Rwanda ruzagaruka mu kibuga ku wa 17 Ukwakira 2026, rukina umukino wa ½ cy’irangiza na Somalia, mu rugendo rwo gukomeza guhatanira itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cy’Abatarengeje Imyaka 17.

Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now