Shampiyona y'u Rwanda! Umukino warangiye imburagihe kubera umufana winjiye mu kibuga ashaka kurwana n'abakinnyi

Shampiyona y'u Rwanda! Umukino warangiye imburagihe kubera umufana winjiye mu kibuga ashaka kurwana n'abakinnyi

Shampiyona y'u Rwanda! Umukino warangiye imburagihe kubera umufana winjiye mu kibuga ashaka kurwana n'abakinnyi

ku kibuga kigoye gukiniraho, mu mukino wa shampiyona y'icyiciro cya 3 mu mupira w'amaguru mu Rwanda umukino wa huzaga ikipe ya NyabihubnbYoung Boys na Tony RW FC, warangiye imburagihe kubera umufana washatse kurwana.

Shampiyona y'u Rwanda! Umukino warangiye imburagihe kubera umufana winjiye mu kibuga ashaka kurwana n'abakinnyi
Kuri iki cyumweru dusoje mucyiciro cya gatatu habaye Ibintu bidasanzwe , ni mumukino wahuje Tony RW FC irerero ry'umupira w'amagaru ryahuraga na Nyabihu Young Boys isanzwe ikinira mukarere ka Nyabihu.
Ahiswe ikibuga cy'umupira w'amagaru habaye igisa no kwivumbura kwabakinnyi ba Nyabihu Young Boys ubwo batsindaga igitego mu minota ya nyuma y'umukino kikaza kwangwa kuko bateye Umupira umusifuzi akiri gukemura ibibazo bisanzwe mumupira, bimwe bikunze kuba iyo hari umupira w'umuterekano ugiye guterwa.

 Ntibyarangiriye aho kuko aho bakiniraga hahise hinjira umufana agafata umupira wa Tony RW FC akanga kuwutanga ndetse yashatse gukubita umukinnyi washakaga kumwaka uwo mupira, ariko inzego z'umutekano zihita zihagoboka umupira arawusubiza.

Umukino ntibizwi neza niba warangiye kuko umusifuzi yabonye bikomeje gukomera ahita asifura nk' usoje umukino wari ugeze mu minota y'inyongera ntihazwi neza niba amakipe yombi yanganyije cyangwa hazaba mpaga, kuko umukino wahagaritswe amakipe yombi afite ibitego 2:2.

Iyi shusho itari Nziza yateye kwibaza abenshi ikigenderwaho iyo bahitamo ibibuga cyane cyane ibyo mu byiciro byo Hasi cyane nko mu cyiciro cya gatatu aho usanga bakinira ahantu bamwe bashobora no kwita umurima bitewe n'imiterere yaho.

Abenshi bashima icyiciro cya gatatu kuko cyahaye abakinnyi benshi amahirwe yo kwigaragaza gusa abantu bamwe banenga imikorere ndetse nimigenzereze y'ibintu bimwe bibera muri iyi mikino.


Umufana wa Nyabihu Young Boys yakoze igisa n'imyigaragambyo afata umupira bakinaga ubundi azenguruka ikibuga cyose






Abenshi barebye uyu mukino ntabwo bishimiye ubuziranenge bw'ikibuga ikipe ya Nyabihu yakiriraho

Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now