Ibi yabigarutseho mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 21 Mutarama 2026, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Igikombe cya Afurika cya Handball (CAHB Men’s African Championship 2026) kiri kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere, ibirori byakurikiwe n’intsinzi y’Ikipe y’Igihugu yatsinze Zambia ibitego 30-19.
Mu ijambo rye ryumvikanagamo icyizere n’ishema, Minisitiri Mukazayire yavuze ko kuba u Rwanda rwakiriye ibihugu 16 bya mbere muri Handball muri Afurika, atari impanuka ahubwo ari umusaruro w’imiyoborere myiza.
Yagize ati "Ndagira ngo mbanze nshimire Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Nimumfashe dushimire Perezida wacu watumye u Rwanda rugera ku rwego rwo kuba rwakwakira amarushanwa nk’aya ku rwego rwa Afurika."
Yakomeje ashimangira ko Leta y’u Rwanda yashoye imari itubutse mu bikorwaremezo bihoza abakinnyi ku rwego mpuzamahanga, bityo ko bigomba kubyazwa umusaruro ufatika.
Yagize ati "Twashoye imari mu bikorwaremezo bigezweho no gutegura neza ibirori kugira ngo duhe abakinnyi n’abayobozi urwego rwo guhatana ruri ku rwego rw’Isi. Guverinoma y’u Rwanda iracyakomeje gukoresha siporo nk’umusemburo w’iterambere ry’urubyiruko. Urubyiruko ni rwo rwejo hazaza kandi na siporo ni ejo hazaza."
Minisitiri Mukazayire yongeyeho ko siporo ari igikoresho cy’ubumwe, ubutwererane mpuzamahanga ndetse n’izamuka ry’ubukungu, asaba abitabiriye irushanwa kuryoherwa n’ubwiza bwa Kigali n’u Rwanda muri rusange.
Mbere y’uko umukino utangira, Minisitiri Mukazayire yari yabwiye itangazamakuru ko intego y’u Rwanda itakiri iyo kwakira gusa kugira ngo bishimishe abashyitsi, ahubwo ko hagezweho igihe cyo guhatana.
Yagize ati "Ntabwo tugishaka kuba abantu bakira gusa, dushaka kuba abantu bakira bagakina bakanatsinda. Uko ibyo byose biza, ni ko turushaho gutegura amakipe yacu."
Iri jambo rya Minisitiri ryahise riherekezwa n’ibikorwa, ubwo Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yanyagiraga Zambia ibitego 30-19 muri BK Arena yari yuzuye abafana binjiye ku buntu.
Iyi ntsinzi yashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere mu Itsinda A n’amanota abiri, rukurikiwe na Nigeria yakoze agashya igatsinda Algeria (imwe mu zihabwa amahirwe) ibitego 25-23.
Iri rushanwa rirakomeza kuri uyu wa Kane, aho u Rwanda rufite akazi gakomeye ko kwisobanura na Algeria guhera saa 19:00.
Ibihugu 16 birimo ibihangange nka Misiri, Tunisia na Angola, byateraniye i Kigali guhatanira iki gikombe kizabageza ku wa 31 Mutarama 2026, aho bitanu bya mbere bizabona itike y’Igikombe cy’Isi cya 2027 kizabera mu Budage.