Mu
mpera z’icyumweru gishize, nibwo KINYAMUPIRA yasuye iyi nzu, ndetse iganira
n’ubuyobozi bw’akarere aho bwemeza ko mu gihe kitarenze ibyumwemu 2 iyi nzu iba
imaze kuzura. Iyi Gymnase yubatse hafi y’ibiro by’akarere ka Kirehe, ahahoze ikibuga
cy’umupira w’amaguru cyakinirwagaho na Kirehe FC.
Tuganira
na Bruno Rangira umuyobozi w’akarere ka Kirehe yatangiye agaruka ku imvano yo
kubaka iki gikorwa remezo. “Akarere ka Kirehe twatekereje kubaka iyi Gymnase mu
buryo bwo gukomeza guteza imbere mu karere kacu.”
Yakomeje
agira Ati” nk’uko mubizi, akarere ka Kirehe turi isoko y’impano z’abakinnyi
b’umukino wa Volleyball. Dufite abakinnyi benshi bakomoka hano kandi twifuza ko
hazamuka n’abandi, bikaba biri mu byatumye twubaka iyi nzu.

Akarere
ka Kirehe gashaka kubaka ubucyerarugendo burimo siporo, ikaba imwe mu mpamvu
iyi nyubako yubatswe
Umuyobozi
w’akarere yakomeje avuga ko “Ubu imirimo yo kubaka igeze kure kuko tugeze
hafite kuri 98% ndetse twizerako nko mu byumweru bibiri imirimo yo kubaka iyi
nzu izaba yashojwe kandi tukazaba twiteguye kwakira imikino. Iyi nzu ifite
ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku 1200 kandi bicaye neza, ariko nk’uko
mwayibonye imyanya iracyarimo kuburyo dushatse kuyongera byakorwa nta kibazo.”

Iyi
Gymnase izaba ifite ubushobozi bwo kwakira imikino itandukanye irimo
Volleyball, Basketball, Handball ndetse n’indi mikino y’amaboko.
Agaruka
nk’ingengo y’imari, Mayor Rangira yavuze ko “iki gikorwa rwemezo cyadutwaye
hafi ingengo y’imari isaga miliyari 2 na miliyoni 700, ariko tuzareba neza
akazi karangiye gusa ni muri icyo kigero.”

Bruno
Rangira yavuze ko n’ubwo bubatse iyi nzu bitavuze ko umupira w’amaguru
bawutaye, ahubwo bazakomeza gutera inkunga ikipe ya Etoile de L’Est.

Ikipe
ya Kirehe Volleyball izajya yakirira imikino ya yo muri iyi Gymnase, byitezwe
ko nayo igomba kuba ikipe ikomeye ndetse ihanganira ibikombe

Imirimo
yo kubaka igeze kure ndetse isigaje ibyumweru bitarenze 2

Ni
inzu ifite ibibuga byo hanze birimo icya Volleyball, Basketball na Handball
Iyi nyubako
izengurutswe na za Camera zizakoreshwa mu kuyicungira umutakano
Ni
inzu yubatse mu buso bunini ndetse ikaba ifite n’umwanya uhagije wo kwinyegambura



















Izaba ari imwe mu inzu z'imikino ihenze kandi yubatse mu buryo bugezweho