‎U Rwanda rurashaka kwakira CECAFA Kagame Cup irimo Abarabu inshuro eshatu

‎U Rwanda rurashaka kwakira CECAFA Kagame Cup irimo Abarabu inshuro eshatu

‎U Rwanda rurashaka kwakira CECAFA Kagame Cup irimo Abarabu inshuro eshatu

‎U Rwanda rurashaka kwakira CECAFA Kagame Cup irimo Abarabu inshuro eshatu
‎Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje umugambi wo guhindura isura y'irushanwa rya CECAFA Kagame Cup, binyuze mu gusaba kuryakira inshuro eshatu zikurikiranya no kuryagura kugira ngo rizamure urwego rw'imyiteguro y'amakipe arimo n'ayo mu bihugu by'Abarabu.
‎Uyu mugambi wamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 5 Kamena 2026, ubwo hahembwaga amakipe yitwaye neza mu mwaka w’imikino wa 2025/2026. 

Ubuyobozi bwa FERWAFA bwagaragaje ko bwifuza ko iri rushanwa rihuza amakipe yo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati, riba urubuga rukomeye amakipe anyuranye yifashisha yitegura umwaka w'imikino mushya, aho kuba irushanwa risanzwe.
‎Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yasobanuye ko iri rushanwa rifite umwihariko ukomeye kuko riri mu ngengabihe y'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika (CAF), akaba ari na byo biha u Rwanda amahirwe n'inyungu zo gushyiramo imbaraga ngo riryakire kenshi.

Yagize ati “Uyu munsi twasabye ko CECAFA Kagame Cup yabera hano inshuro eshatu zikurikiranya. Ni ryo rushanwa ryonyine dufite muri CECAFA ryemererwa kwinjira mu ngengabihe ya CAF. Ibyo byonyine biguha amahirwe.”
‎Kuzamura urwego rw'iri rushanwa byatangiye gukurura amakipe yo hanze y'akarere kuko kugeza ubu hari ikipe yo muri Tunisia ndetse n’indi yo muri Libya zasabye kuryitabira. 

Kuri iyi ngingo, Shema yagize ati “Uyu munsi kuyakira, igikombe kiriho izina ry’Umukuru w’Igihugu cyacu, byagakwiye kuba ishema ryacu. Muri uyu mwaka dufite amakipe abiri y’Abarabu yasabye kuza kwitegurira umwaka w’imikino mushya mu Rwanda.”
‎Mu rwego rwo kwagura iri rushanwa riteganyijwe kubera mu Rwanda kuva tariki ya 18 Nyakanga kugeza ku ya 9 Kanama uyu mwaka, FERWAFA iri gutekereza kongera umubare w’amakipe yitabira akava kuri 12 akagera kuri 16 cyangwa 24. Ibi ariko bizajyana no kwita cyane ku bikorwaremezo bishobora kwakira uwo mubare munini w'amakipe.
‎Inama iteganyijwe ku wa Mbere tariki ya 8 Kamena ni yo izemeza burundu amakipe azakina iri rushanwa ry'uyu mwaka. 

N'ubwo bimeze gutya, mu Nteko Rusange Idasanzwe ya FERWAFA yabaye ku wa 31 Gicurasi, hatanzwe icyifuzo cy'uko u Rwanda rwahagararirwa n'amakipe ane, aho Kiyovu Sports na Police FC zikwiye kwiyongera kuri APR FC na Rayon Sports zizeye kuzitabira.

‎Irushanwa rya CECAFA Kagame Cup riterwa inkunga na Perezida Paul Kagame kuva mu 2002 riheruka kubera mu Rwanda mu 2019. Umwaka ushize wa 2025 ubwo ryaberaga i Dar es Salaam muri Tanzania, ikipe ya Singida Black Stars yo muri icyo gihugu ni yo yegukanye igikombe mu gihe APR FC yari yahagarariye u Rwanda yasoreje ku mwanya wa gatatu.

Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now