Amakipe y’u Rwanda y’abahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 18 muri Basketball (U-18) yageze muri 1/2 cy’irangiza mu mikino yo gushaka itike ya FIBA U-18 AfroBasket Zone V 2026, nubwo yombi yatsinzwe na Misiri ku Cyumweru, imikino yabereye muri Cairo Stadium Indoor Hall 2.
Ikipe y’abahungu, u Rwanda rwari rwinjiye mu mukino wa Misiri rwiyizeye nyuma yo gutsinda Tanzania amanota 86-57 mu mukino wa mbere. Icyakora, ntirwashoboye guhagarika Misiri yarangije amatsinda idatsinzwe, yegukana umwanya wa mbere, naho u Rwanda rurangiza ari urwa kabiri.
Muri 1/2 cy’irangiza, u Rwanda rw’abahungu ruzahura na Uganda, yarangije iyoboye Itsinda B nyuma yo gutsinda South Sudan na Kenya. Undi mukino uzahuza Misiri na South Sudan.
Kuruhande rw’abakobwa ikipe y’igihugu y’urwanda yatsinzwe na Misiri amanota 80-39, naho iy’abahungu itsindwa 80-71. Nubwo bimeze bityo, amakipe yombi yarangije ari aya kabiri mu matsinda yayo, bityo abona itike yo gukomeza muri 1/2 cy’irangiza.
Ku ruhande rw’abakobwa, u Rwanda rwabonye amahirwe yo gukomeza nyuma y’uko Kenya itsinze Tanzania. Ibyo byatumye Kenya, Tanzania n’u Rwanda byose birangiza bifite intsinzi imwe n’imikino ibiri byatsinzwe (1-2), inyuma ya Misiri yarangije idatsinzwe umukino n’umwe (3-0).
Hakurikijwe amategeko ya FIBA yo kugena uko amakipe akurikirana iyo anganya amanota, harebwa gusa uko amakipe yanganyije yitwaye hagati yayo, imikino yakinnye na Misiri igakurwamo. Muri iyo mibare, u Rwanda rwagize umusaruro mwiza kurusha Kenya na Tanzania, ruhita rwegukana umwanya wa kabiri.
Muri 1/2 cy’irangiza, ikipe y’u Rwanda y’abakobwa izahura na Kenya ku wa Kabiri. Aya makipe yari yarahuriye mu matsinda, aho u Rwanda rwatsinze Kenya amanota 77-66. Undi mukino wa 1/2 uzahuza Misiri na Tanzania.
Amakipe azatsinda imikino ya 1/2 cy’irangiza azahura ku mukino wa nyuma, uzatanga igikombe cya Zone V ndetse n’itike imwe ihita ijya mu irushanwa rya FIBA U-18 AfroBasket 2026 rizabera i Abidjan muri Côte d’Ivoire.
ikipe yatsinzwe ku mukino wa nyuma ishobora kujya muri AfroBasket gusa Ntabwo ibona itike mu buryo bwikora. Gusa, FIBA ishobora gutanga wild card ku yandi makipe mu bihe bimwe na bimwe, nkuko byagiye bikorwa mbere bityo umwanya wasorejeho muri zone 5 ugira agaciro ariko ibyo ntibyizewe kandi bigenwa nyuma n’ubuyobozi bwa FIBA.