U Rwanda rwegukanye igikombe cya FIBA U18 AfroBasket Zone 5 2026, rwandika amateka yo kongera gutsinda Misiri

U Rwanda rwegukanye igikombe cya FIBA U18 AfroBasket Zone 5 2026, rwandika amateka yo kongera gutsinda Misiri

U Rwanda rwegukanye igikombe cya FIBA U18 AfroBasket Zone 5 2026, rwandika amateka yo kongera gutsinda Misiri

U Rwanda rwegukanye igikombe cya FIBA U18 AfroBasket Zone 5 2026, rwandika amateka yo kongera gutsinda Misiri

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abahungu batarengeje imyaka 18 (U18) yegukanye igikombe cya FIBA U18 AfroBasket Zone 5 Qualifiers 2026 nyuma yo gutsinda Misiri amanota 62-58 ku mukino wa nyuma wabereye i Cairo, mu Misiri, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Nyakanga 2026.

Iyi ntsinzi yahesheje u Rwanda igikombe cya Zone 5 ndetse iruha n’itike yo kuzitabira FIBA U18 AfroBasket 2026, izabera i Abidjan muri Côte d’Ivoire kuva tariki ya 5 kugeza ku ya 16 Kanama 2026.

Umukino wa nyuma wari uryoheye ijisho, amakipe yombi agaragaza guhangana gukomeye. U Rwanda rwakomeje kwihagararaho kugeza ku munota wa nyuma, rwegukana intsinzi y’amanota 62-58. Shammah W. Mwesigye ni we watsinze amanota menshi ku ruhande rw’u Rwanda, asoza umukino afite amanota 16 ndetse anatanga assists esheshatu, mu gihe kapiteni Sean Williams Mwesigwa yagize uruhare rukomeye mu kuyobora bagenzi be no kubafasha kugera kuri iyi ntsinzi y’amateka.

Iyi ntsinzi yananditse amateka kuko ari ubwa kabiri u Rwanda rutsinze Misiri mu marushanwa y’amakipe y’igihugu ya Basketball.

Ubwa mbere byabaye muri FIBA AfroBasket 2009 yabereye muri Libya, aho ikipe nkuru y’Igihugu y’abagabo yatsinze Misiri amanota 78-75 mu mukino wo guhatanira imyanya. Icyo gihe u Rwanda rwasoje irushanwa ruri ku mwanya wa cyenda mu makipe 16 yari aryitabiriye.

Kwegukana iki gikombe ni ikimenyetso cy’iterambere rikomeje kugaragara muri Basketball y’u Rwanda, cyane cyane mu kuzamura impano z’abakiri bato. Nyuma yo kwitwara neza muri Zone 5, u Rwanda ruzahagararira aka karere muri FIBA U18 AfroBasket 2026, aho ruzahangana n’andi makipe akomeye yo ku mugabane wa Afurika mu irushanwa rizabera i Abidjan muri Côte d’Ivoire.

Iyi ntsinzi ni indi ntambwe ikomeye ku mukino wa Basketball mu Rwanda, ndetse inongera icyizere cy’uko abakinnyi bato b’u Rwanda bafite ubushobozi bwo guhatana ku rwego rwo hejuru muri Afurika.


Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now