U Rwanda rwegukanye itike yo gukina umukino wa nyuma wa Zone 5 nyuma yo gutsinda Uganda

U Rwanda rwegukanye itike yo gukina umukino wa nyuma wa Zone 5 nyuma yo gutsinda Uganda

U Rwanda rwegukanye itike yo gukina umukino wa nyuma wa Zone 5 nyuma yo gutsinda Uganda

U Rwanda rwegukanye itike yo gukina umukino wa nyuma wa Zone 5 nyuma yo gutsinda Uganda

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abahungu batarengeje imyaka 18 (U18) yageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa ryo gushaka igikombe cya FIBA U18 AfroBasket Zone 5 Qualifiers, nyuma yo gutsinda Uganda amanota 70-65 mu mukino wa 1/2 wabereye i Cairo mu Misiri. 

Uyu mukino waranzwe no guhangana gukomeye. U Rwanda rwatangiye neza rutsinda agace ka mbere ku manota 17-13, runatsinda aka kabiri 21-10, amakipe ajya kuruhuka u Rwanda ruyoboye ku manota 38-23.

Uganda yagarutse mu mukino ifite imbaraga nyinshi, itsinda agace ka gatatu ku manota 27-4, ihita ifata umwanya mwiza mbere y’uko u Rwanda rwisubiraho mu gace ka nyuma rugatsinda 17-9, bituma amakipe yombi anganya amanota 59-59 nyuma y’iminota 40 isanzwe.

Mu nyongera (overtime), abakinnyi b’u Rwanda bagaragaje ubukaka batsinda amanota 11-6, bityo begukana intsinzi ya 70-65 banabona umwanya wo gukina umukino wa nyuma.

Nubwo kugera ku mukino wa nyuma ari intambwe ikomeye, u Rwanda ntirurabona itike ya FIBA U18 AfroBasket 2026. Amabwiriza ya FIBA ateganya ko ikipe yegukanye igikombe cya Zone 5 ari yo yonyine ihita ibona itike yo kuzitabira Igikombe cya Afurika kizabera i Abidjan, Côte d’Ivoire. 

Bityo, u Rwanda rufite amahirwe yo kwandika amateka mashya, ariko bizasaba gutsinda umukino wa nyuma kugira ngo rwegukane igikombe cya Zone 5 ndetse rubone itike yo kuzahagararira akarere mu FIBA U18 AfroBasket 2026. 


Mu cyiciro cy’abakobwa (U18 Women), u Rwanda rwasezerewe muri 1/2 nyuma yo gutsindwa na Kenya amanota 78-74 mu mukino wari urimo ihangana rikomeye.


Kenya yasoje igice cya mbere iyoboye ku manota 44-40, mbere y’uko amakipe yombi anganya amanota 17-17 mu duce tubiri twa nyuma. Nubwo u Rwanda rwagerageje kwishyura ikinyuranyo, Kenya yakomeje kwihagararaho yegukana intsinzi, ihita ikatisha itike yo gukina umukino wa nyuma, mu gihe u Rwanda ruzahatanira umwanya wa gatatu. 



Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now