U Rwanda rwisanze mu Itsinda A ry’Igikombe cya Afurika cya Handball kizabera i Kigali

U Rwanda rwisanze mu Itsinda A ry’Igikombe cya Afurika cya Handball kizabera i Kigali

U Rwanda rwisanze mu Itsinda A ry’Igikombe cya Afurika cya Handball kizabera i Kigali

U Rwanda rwisanze mu Itsinda A ry’Igikombe cya Afurika cya Handball kizabera i Kigali
U Rwanda rwashyizwe mu Itsinda A ririmo Algeria, Nigeria na Zambia mu Gikombe cya Afurika cya Handball mu Bagabo cya 2026, giteganyijwe kubera i Kigali kuva tariki 21 kugeza 31 Mutarama 2026. Tombola y’iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 16 yabereye muri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatanu.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe; Visi Perezida wa mbere wa CAHB, Medhat El-Beltagy; na Perezida wa FERWAHAND, Twahirwa Alfred.

Nk’igihugu kizakira irushanwa, u Rwanda ruzakina umukino wa mbere warwo rufungura irushanwa, aho ruzahura na Zambia tariki ya 21 Mutarama. 

Itsinda B rigizwe na Misiri, Angola, Gabon na Uganda; Itsinda C ririmo Tunisia, Guinée, Cameroun na Kenya; naho Itsinda D rigizwe na Cap-Vert, Maroc, Congo na Bénin.

Amakipe atanu ya mbere ni yo azahita abonera itike y’Igikombe cy’Isi i Kigali.

U Rwanda rugiye kwitabira iri rushanwa ku nshuro ya kabiri, nyuma y'iryo mu 2024 ryabereye mu Misiri rugasoreza ku mwanya wa 14 mu makipe 16. Misiri ni yo yatwaye icyo gikombe itsinze Algérie ibitego 29-21 ku mukino wa nyuma.

Ikipe y’Igihugu kandi izaba iyobowe n’umutoza mushya, Umunya-Tunisia Hafedh Zouabi, wasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu mpera z'ukwezi gushize.

Akimara guhabwa izi nshingano, yahise ategura umwiherero w'iminsi itatu wasojwe tariki ya 5 Ugushyingo, mu rwego rwo kureba abakinnyi be ndetse no kubatoza uko ashaka ko bakina. Umwiherero wundi uzamara iminsi icumi, kuva tariki 26 Ugushyingo kugeza tariki 6 Ukuboza.




Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now