U Rwanda rwohereje abakinnyi 24 mu Mikino Nyafurika muri Angola

U Rwanda rwohereje abakinnyi 24 mu Mikino Nyafurika muri Angola

U Rwanda rwohereje abakinnyi 24 mu Mikino Nyafurika muri Angola

U Rwanda rwohereje abakinnyi 24 mu Mikino Nyafurika muri Angola
Intumwa z’u Rwanda zigizwe n’abantu 34, barimo abakinnyi 24 n’abandi 10 babaherekeje, zahagurutse i Kigali zerekeza muri Angola kwitabira Imikino Nyafurika y’Abakiri bato (Africa Youth Games). Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya kane, riteganyijwe gutangira tariki ya 10 rikazasozwa ku ya 20 Ukuboza 2025.

Buri mukino muri itandatu u Rwanda ruzahatanamo, uhagarariwe n’abahungu n’abakobwa. Iyi mikino ifite umwihariko ukomeye kuko ari yo izatanga itike yo kuzitabira Imikino Olempike y’Urubyiruko izabera i Dakar muri Sénégal mu mwaka wa 2026. Muri rusange, iyi mikino yo muri Angola izahuza abakina imikino 33 itandukanye.

Mbere y’uko uru rubyiruko rwerekeza muri Angola, rwari rumaze iminsi itanu mu mwiherero wasojwe n’impanuro zikomeye bahawe na Komite Olempike y’u Rwanda.

Mu muhango wo kubasezera, Perezida wa Komite Olempike, Umulinga Alice, aherekejwe na Visi Perezida wa Kabiri, Umutoni Salama; Umunyamabanga Mukuru, Kajangwe Joseph n’Umujyanama, Ruyonza Arlette, yasabye abakinnyi guharanira ishema ry’igihugu. Yabibukije kandi ko bagomba kurangwa n’ubufatanye, ibibazo byose bagize bakabigeza ku batoza babo kugira ngo bikemuke vuba.

Uko abakinnyi bagabanyije mu mikino itandukanye

Aba bakinnyi 24 bagiye guhatana mu byiciro bitandukanye birimo: Imikino Ngororamubiri (4), Basketball y’abakina ari batatu (8), Beach Volleyball (4), Table Tennis (2), Koga (2) n’umukino w’Amagare (4).

Dore urutonde rw’abakinnyi n’abayobozi bagiye guhagararira u Rwanda:

1. Imikino Ngororamubiri:
Abizera Sonia Eli-Elohe (800m na 400m), Kizere Samuel (1500m na 800m), Irafasha Théogène (3000m) na Nyirambarushimana Jean D’Arci (3000m na 1500m). Umutoza wabo ni Kanyabugoyi Anicet.

2. Basketball (3x3):
Mu bakobwa hari Ndaruhutse Atete Laissa, Ishimwe Alpha Rebecca, Nzitabakuze Sumaya na Ndzana Arnolia Johanne. Mu bahungu hari Mugisha Divin, Manzi Kabenga Enzo, Ngabonziza Hugo Victor na Mohamed Keita. Bazatozwa na Munyaneza Joseline.

3. Beach Volleyball:
Ikipe igizwe na Niyonkuru Valentin, Irakoze Jean d’Amour, Cyuzuzo Umuraza Nelly Mitavu na Mutoniwase Evelyne. Umutoza ni Mudahinyuka Christophe.

4. Amagare:
Abakinnyi ni Shema Emmanuel, Gisubizo Issa, Akimana Donatha na Iransetsa Amina, bari kumwe n'umutoza Byukusenge Nathan ndetse na Maniriho Eric ushinzwe gukanika.

5. Indi mikino:
Muri Table Tennis hari Gisubizo King na Uwase Diane bazatozwa na Ndizeye Yves. Naho mu Koga, u Rwanda ruhagarariwe na Kabagema Ryan Isheja na Mugabo Aragsan Liban, bari kumwe n'umutoza Rukundo Patrick.

Abayobozi b’itsinda:
Iri tsinda riyobowe na Ntungane Espoir Emery (Chef de Mission), Bugingo Fidèle ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe (Team Manager), na Nuhu Assuman ushinzwe ubuvuzi.




































Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now