Ukuri ku kirego cyatanzwe na Muhazi United WFC, kuri Emerance wagaragaye kuri benshi ya Police WFC

Ukuri ku kirego cyatanzwe na Muhazi United WFC, kuri Emerance wagaragaye kuri benshi ya Police WFC

Ukuri ku kirego cyatanzwe na Muhazi United WFC, kuri Emerance wagaragaye kuri benshi ya Police WFC

Kuri iki cyumweru tariki ya 21 Ukuboza 2025 hakinwaga umunsi wa 10 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru w’Abagore (Rwanda Women’s Super League), mu mukino ikipe ya Police WFC yatsinzemo Muhazi United WFC ibitego 3 ku busa, kuntebe y’abasimbura ya Police hagaragayeho umukinnyi wa Rayon Sports Niyonshuti Emerance, biza guteza urunturuntu mubakunzi b’umupira w’Amaguru bavuga ko ikipe ya Police WFC igomba guterwa mpaga.

Ukuri ku kirego cyatanzwe na Muhazi United WFC, kuri Emerance wagaragaye kuri benshi ya Police WFC

Niyonshuti Emerance ni umukinnyi wa Rayon Sports mu mategeko nubwo nta mukino arayikira muri uyu mwaka w’imikino, bitewe nuko aherutse gutanga ikirego arega Rayon Sport WFC, asaba gutandukana nayo bitewe n’imyenda bari bamufitiye, icyo gihe FERWAFA yagenzuye ikirego isanga ntashingiro gifite maze isaba Emerance ko yasubira muri Rayon Spots, maze aho gusubira muri Rayon Sports yahisemo kujuririra icyo cyemezo ariko akomeza kuba hafi ya Police WFC dore ko imikino myinshi ikina aba ari kumwe nayo.

Ubusanzwe iyo umukinnyi agaragaye kurutonde rw’Abakinnyi bari bwifashishwe mu mukino atabyemere, icyo gihe itegeko rivuga ko iyo kipe igomba guhita iterwa mpaga y’ibitego 3-0, aribyo Muhazi United WFC yashingiyeho itanga ikirego muri FERWAFA irega Police WFC ko yakoresheje Emerance kandi atabyemerewe, inavuga ko Police yajijishije ikamwitirira undi muntu benda kwitiranwa witwa Esperance Ndayishimiye


Niyonshuti Emerance uri mu kaziga gatukura yari yicaye kuri Benshi ya Police WFC

Nubwo bigoye kumenya impamvu ikipe ya Police yashyize Niyonshuti Emerance ku ntebe y’Abasimbura ntago bigeze bamwandika kurupapuro rw’Abakozi n’Abakinnyi bari bwifashishwe mu mukino, yewe nuwo Esperance Ndayishimiye  wari wanditse kurutonde, we asanzwemo aho asanzwe akora akazi ko gucunga ibikoresho (Kit Manager)

Ubusanzwe iyo bigenze gutyo umuntu udafite ibyangombwa bimwemerera kwicara kuntebe y’abasimbura umusifuzi wa kane amutegeka guhaguruka akajya kwicara mukindi gice cya Stade.

Umusifuzi we avuga ko bitewe n’uko ikirere cyari kimeze nabi imvura iri gutonyanga, bitari koroha kuba bajyana impapuro z’umukino mukugenzura abemerewe kwicara ku ntebe y'abasimbura kubera ko zari kunyagirwa, ahubwo ko basabye abatoza kumpande zombi ko nta muntu numwe wemerewe kwicara kuntebe y’abasimbura Atabyemerewe, niko byaje kugenda kuko nta muntu numwe wahicaye mu gice cya mbere cy'umukino atabyemerewe.

Ubwo igice cya Kabiri cyatangiraga Niyonshuti Emerance yazanye n’Abakinnyi ba Police WFC aza kwicara kuntebe y’abasimbura, ubwo umusifuzi yabibonaga umukino ugiye kurangira nibwo yamusabye ko ahaguruka akajya kwicara mubindi bice bya Stade Ikirenga maze aragenda, yongera kugaruka umukino urangiye aje kwishimira intsinzi n’abakinnyi ba Police.

Ubwo twageragezaga kuvugana n'abashinzwe imisifurire muri FERWAFA ntago byadukundiye, ariko twiyambaje bamwe bamwe mu basifuzi mpuzamahanga basifura hano mu Rwanda, badutangariza ko ikosa ryabaye ari uburangare bw’umusifuzi ariko bidashobora kugira impinduka kumigendekere y’umukino.

Ikipe ya Muhazi United WFC yo yamaze gutanga ikirego mu masaha ateganwa n’amategeko, tukaba dutegereje icyo FERWAFA ibivugaho.

Iyo urebye uko umwaka w’imikino uyu mwaka umeze bigaragara ko uyu mwaka Shampiyona ikomeye ugereranyije n’umwaka ushize, kuri ubu Police WFC ni iya mbere n’amanota 26 aho irusha Rayon Sports WFC amanita 3, Muhazi United WFC yo iri kumwanya wa 10 n’amanota 7.

Mugihe Police WFC yaba itewe mpaga Rayon Sports yahita ifata umwanya wa mbere inganya na Police amanota ariko Rayon Sports iyirusha umubare w’ibitego yaba izigamye, aho yaba izigamye ibitego 31 naho police ikaba yaba izigamye ibitego 20.Uko urutonde rwa Shampiyona ruhagaze

Uko indi mikino y'umunsi wa 10 yagenze

Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now