Niyonshuti Emerance ni umukinnyi wa Rayon Sports mu mategeko
nubwo nta mukino arayikira muri uyu mwaka w’imikino, bitewe nuko aherutse gutanga ikirego arega Rayon Sport WFC, asaba gutandukana nayo bitewe n’imyenda bari
bamufitiye, icyo gihe FERWAFA yagenzuye ikirego isanga ntashingiro gifite maze
isaba Emerance ko yasubira muri Rayon Spots, maze aho gusubira muri Rayon Sports
yahisemo kujuririra icyo cyemezo ariko akomeza kuba hafi ya Police WFC dore ko imikino
myinshi ikina aba ari kumwe nayo.
Ubusanzwe iyo umukinnyi agaragaye kurutonde rw’Abakinnyi bari
bwifashishwe mu mukino atabyemere, icyo gihe itegeko rivuga ko iyo kipe igomba
guhita iterwa mpaga y’ibitego 3-0, aribyo Muhazi United WFC yashingiyeho itanga
ikirego muri FERWAFA irega Police WFC ko yakoresheje Emerance kandi
atabyemerewe, inavuga ko Police yajijishije ikamwitirira undi muntu benda
kwitiranwa witwa Esperance Ndayishimiye

Niyonshuti Emerance uri mu kaziga gatukura yari yicaye kuri Benshi ya Police WFC
Nubwo bigoye kumenya impamvu ikipe ya Police yashyize
Niyonshuti Emerance ku ntebe y’Abasimbura ntago bigeze bamwandika kurupapuro rw’Abakozi
n’Abakinnyi bari bwifashishwe mu mukino, yewe nuwo Esperance Ndayishimiye wari wanditse kurutonde, we asanzwemo aho
asanzwe akora akazi ko gucunga ibikoresho (Kit Manager)
Ubusanzwe iyo bigenze gutyo umuntu udafite ibyangombwa
bimwemerera kwicara kuntebe y’abasimbura umusifuzi wa kane amutegeka guhaguruka
akajya kwicara mukindi gice cya Stade.
Umusifuzi we avuga ko bitewe n’uko ikirere cyari kimeze nabi
imvura iri gutonyanga, bitari koroha kuba bajyana impapuro z’umukino mukugenzura abemerewe kwicara ku ntebe y'abasimbura kubera ko
zari kunyagirwa, ahubwo ko basabye abatoza kumpande zombi ko nta muntu numwe wemerewe
kwicara kuntebe y’abasimbura Atabyemerewe, niko byaje kugenda kuko nta muntu
numwe wahicaye mu gice cya mbere cy'umukino atabyemerewe.
Ubwo igice cya Kabiri cyatangiraga Niyonshuti Emerance
yazanye n’Abakinnyi ba Police WFC aza kwicara kuntebe y’abasimbura, ubwo
umusifuzi yabibonaga umukino ugiye kurangira nibwo yamusabye ko ahaguruka
akajya kwicara mubindi bice bya Stade Ikirenga maze aragenda, yongera kugaruka
umukino urangiye aje kwishimira intsinzi n’abakinnyi ba Police.
Ubwo twageragezaga kuvugana n'abashinzwe imisifurire muri FERWAFA ntago byadukundiye, ariko twiyambaje bamwe bamwe mu basifuzi mpuzamahanga basifura
hano mu Rwanda, badutangariza ko ikosa ryabaye ari uburangare bw’umusifuzi
ariko bidashobora kugira impinduka kumigendekere y’umukino.
Ikipe ya Muhazi United WFC yo yamaze gutanga ikirego mu masaha ateganwa n’amategeko, tukaba dutegereje icyo FERWAFA ibivugaho.
Iyo urebye uko umwaka w’imikino uyu mwaka umeze bigaragara
ko uyu mwaka Shampiyona ikomeye ugereranyije n’umwaka ushize, kuri ubu Police
WFC ni iya mbere n’amanota 26 aho irusha Rayon Sports WFC amanita 3, Muhazi United WFC yo iri kumwanya wa 10 n’amanota 7.
Mugihe Police WFC yaba itewe mpaga Rayon Sports yahita ifata
umwanya wa mbere inganya na Police amanota ariko Rayon Sports iyirusha umubare
w’ibitego yaba izigamye, aho yaba izigamye ibitego 31 naho police ikaba yaba
izigamye ibitego 20.
Uko urutonde rwa Shampiyona ruhagaze
Uko indi mikino y'umunsi wa 10 yagenze