Umujyi wa Kigali wamenyesheje ubuyobozi bwa Kiyovu Sports ko amasezerano y’ubufatanye n’inkunga y’amafaranga impande zombi zari zifitanye atazongerwa ubwo azaba arangiye ku wa 30 Kamena 2026, kubera ko iyi kipe yanze umushinga wo gushyira hamwe imbaraga n'andi makipe.
Iki cyemezo cyashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, binyuze mu ibaruwa yanditswe ku wa 1 Kamena 2026.
Ubu buyobozi bwagaragaje ko uyu mwanzuro uje nyuma y'uko Kiyovu Sports ihakanye icyifuzo bari bayigejejeho mu nyandiko zitandukanye zirimo iyanditswe ku wa 12 Werurwe 2026 ndetse n'icyo banyujije mu ibaruwa yo ku wa 25 Werurwe 2026.
Kubera ubwo bumvikane buke kuri uwo mushinga, Umujyi wa Kigali wahise wemeza ko inkunga y’amafaranga angana na miliyoni 150 Frw iyi kipe yahabwaga buri mwaka w’imikino igomba guhagarara burundu.
Muri iyo baruwa, Dusengiyumva Samuel yashimangiye uyu mwanzuro agira ati "Mbandikiye mbamenyesha ko inkunga y'amafaranga mwahabwaga n'Umujyi wa Kigali izahagarara igihe amasezerano y'ubufatanye mufitanye n'Umujyi wa Kigali azaba arangiye."
Iyi nkunga ni yo yafashaga Kiyovu Sports mu bikorwa byayo bitandukanye birimo imishahara y'abakozi n'abakinnyi, imyiteguro y’imikino n’imiyoborere ya buri munsi.
Umujyi wa Kigali usanzwe utera inkunga amakipe atatu akina Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere ya BK Pro League, arimo Kiyovu Sports, AS Kigali na Gasogi United.
