Umukinnyi w’Umunya Rwandakazi Rebecca Cyuzuzo, ufite imyaka 18 akaba akina ku mwanya wa center, arerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Kanama saa 20:00pm
Cyuzuzo ufite uburebure bwa 1.92m, yari amaze igihe kirenga amezi atatu mu Rwanda, nyuma yo kuhagera tariki ya 17 Gicurasi 2026 avuye muri Amerika, aho yiga ndetse akanakina Basketball.
Muri iki gihe yari mu Rwanda, Cyuzuzo yafashije The Hoops kugera ku mukino wa nyuma wa Shampiyona y’Igihugu y’Abagore. Yanitabiriye BAL4HER yabaye muri Gicurasi.
Nubwo The Hoops ifite umukino wa gatatu w’uruhererekane rw’umukino wa nyuma ihuramo na REG Women BBC kuri uyu munsi, Cyuzuzo ntabwo agaragara muri uwo mukino, kuko ari bube asubiye muri Amerika.
Cyuzuzo yagiye muri Amerika muri Nzeri 2025 kuri buruse yuzuye ya Basketball, aho yagiye kwiga no gukina muri Ben Ford Christian School.
Muri season ya 2025/26, yagaragaje urwego rwo hejuru, aho yageraga ku mpuzandengo ya 20 points na 15 rebounds kuri buri mukino, bikamuhesha igihembo cya Team MVP muri Ben Ford Christian School.
Ubu Rebecca Cyuzuzo arongera gusubira muri Amerika gukomeza amasomo ye no guteza imbere umwuga we wa Basketball.