Umunyarwandakazi Uwiringiyimana Ange akomeje kwigaragaza muri basketball yo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, aho ari gufasha Les Hippos WBBC mu mikino ya nyuma (Playoffs Finals) ya Women’s Amstel Basketball League (WABL) mu Burundi.yerekeje iburundi kuwa 20.07.2026
Ange yerekeje muri Les Hippos nk’umukinnyi wongereye imbaraga muri iyi kipe mu gihe cya playoffs, aho yahise agaragaza agaciro ke mu mikino ya nyuma iri guhuza Les Hippos na Dynamo WBBC bahatanira igikombe cya shampiyona.
Mu mukino wa kabiri, Uwiringiyimana Ange yitwaye neza cyane atsinda amanota 19 anakora rebounds 14, yuzuza double-double yafashije Les Hippos gutsinda Dynamo WBBC amanota 52-51.
Iyo ntsinzi yahise ituma uruhererekane rw’imikino ya nyuma runganya 1-1, kuko Dynamo bbc yari yatsinze umukino wa mbere ,bivuze ko amakipe yombi agifite amahirwe angana yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Burundi.
Ange asanzwe ari umwe mu bakinnyi bafite uburambe muri basketball y’u Rwanda, aho yakiniye amakipe arimo EAUR WBBC, Ubu akinira Azomco WBBC, ndetse akaba anakinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda. Uburambe bwe ni bwo Les Hippos yifashishije mu rugamba rwo gushaka igikombe.
Nyuma yo kwitwara neza mu mukino wa kabiri, abakunzi ba basketball mu Burundi no mu Rwanda bakomeje kumwitega mu mikino isigaye ya nyuma, aho Les Hippos izaba ishaka gukomeza gutsinda kugira ngo yegukane igikombe.
Niba Uwiringiyimana Ange akomeje kwitwara nk’uko yabigenje mu mukino wa kabiri, ashobora kuzagira uruhare rukomeye mu gufasha Les Hippos kwegukana igikombe cya Women’s Amstel Basketball League cyo muri uyu mwaka.