Umutoza mukuru wa Al Merrikh SC, Darko Novic, ntiyabashije guhisha akababaro ke nyuma y’umukino wo ku Cyumweru, ubwo ikipe ye yatsindwaga na Gorilla FC igitego 1-0, nubwo bwose yari yihariye igice kinini cy'umukino.
Uyu mutoza ukomoka muri Serbia yagaragaje ko gutsindwa muri ubu buryo bimaze kuba akamenyero kabi kuri iyi kipe y’igihangange muri Sudan, aho kwiharira umupira bitari gutanga umusaruro w’amanota.
Aganira n’itangazamakuru nyuma y’umukino w'umunsi wa cyenda, Novic yavuze ko bigoye kwakira ibyavuye mu mukino urebye uburyo bawitwayemo.
Yagize ati "Kuri twe, biragoye [kubyakira] bitewe n’umusaruro ubonetse. Ni ubwa kabiri ibi bitubayeho: nyuma yo kwiharira umukino wose, tugaha amahirwe amwe gusa uwo duhanganye akayabyaza umusaruro, hanyuma bikarangira uko mubibona gutya. Birumvikana ko atari byiza kuri twe."
Gutsindwa uyu mukino byashimangiye ikibazo Al Merrikh imaranye iminsi muri Shampiyona y’u Rwanda, aho kurema uburyo bwinshi bitajyana no kububyaza umusaruro. Novic yagaragaje ko atishimiye uburyo abataha izamu rye bari guhusha ibitego byabazwe.
Yongeyeho ati "Nababaye cyane... bitewe n’uburyo bwose twahushije n’ibitego tutabashije kwinjiza."
Novic yanavuze ku munaniro ndetse n’ubuke bw’abakinnyi nk’izindi mpamvu ziri gukoma mu nkokora umusaruro w’ikipe. Yavuze ko ikipe imaze iminsi ikina imikino yikurikiranya kandi idafite abakinnyi bahagije bo gusimburana (squad depth).
Yabisobanuye agira ati "Nyuma y’igihe kinini, ubu dukinnye imikino y’amarushanwa yikurikiranya, cyane cyane nk'iyi mikino itatu iheruka. Ntabwo dufite abakinnyi bose bakenewe (full squad), ariko buri wese agomba kuba yiteguye. Ndizera ko bizakemuka vuba."
Mu gusoza, uyu mutoza yagaragaje ko icyizere ari afite ark isoko ry’igura n’igurisha ryo muri Mutarama rizazana impinduka zikenewe kugira ngo ikipe yitware neza.
Yasoje agira ati "Ndizera ko muri Mutarama ibintu bizaba bitandukanye cyane."
Ni umukino wa kabiri Al-Merrikh SC itsinzwe yikurikiranya kuko yaherukaga gutsindwa na Bugesera FC igitego 1-0.
Ku wa Gatatu tariki 3 Ukuboza, Darco n'abasore be bazasura Rutsiro FC mu Karere ka Rubavu.








