Umutoza Mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yarakariye bikomeye abakinnyi be avuga ko basuzuguye Marine FC bakinjira mu kibuga nk'abari mu mukino wa gicuti, nyuma y'uko Ikipe y'Ingabo z'Igihugu itaye amanota abiri inganya ibitego 2-2 mu mukino w'Umunsi wa 23 wa Shampiyona wabereye kuri Stade Umuganda kuri uyu wa Gatandatu.
Marine FC yafunguye amazamu ku munota wa gatanu ibifashijwemo na Menayame Ndombe, aza kongeramo igitego cya kabiri ku munota wa 39 gitsinzwe na Mbonyumwami Taiba wabyaje umusaruro amakosa ya Ronald Ssekiganda n'umunyezamu Hakizimana Adolphe. Mu gice cya kabiri, Djibril Ouattara yishyuriye APR FC ibitego byose ku munota wa 46 n'uwa 56 kuri penaliti.
Mu kiganiro n'abanyamakuru, Taleb yasobanuye ko iyi kipe y'i Rubavu yababanjije ibitego kubera imyumvire iri hasi y'abakinnyi be.
Yagize ati "Twari twaje hano dushaka gutsinda umukino, ariko mu minota 20 ya mbere ntitwinjiye neza mu mukino. Habayeho ukwirara mu mutwe no kwigiramo icyizere kirenze."
Kugira ngo agarure umukino, uyu mutoza yakoze impinduka akura mu kibuga Memel Dao na Denis Omedi hinjira Hakim Kiwanuka na Mugisha Gilbert.
Yavuze ko ibi yabikoze ababaye, ati "Nakuye mu kibuga abakinnyi babiri kuko binjiye biraye. Bikiniraga nk'aho ari umukino wa gicuti. Mu Rwanda nta makipe yoroshye asigaye, yose asigaye akomeye, bisaba guhatana."
Nubwo APR FC yabonye ibitego byo kwishyura binyuze mu mpinduka yakoze, Taleb yanenze ba rutahizamu be bahushije uburyo bwinshi bwabazwe.
Yagize ati "Ikibazo si abatoza, ni ukubyaza umusaruro uburyo tubona. Uyu munsi twahushije ibitego bitanu, bigaragaza kubura ubwitonzi n'ukutita ku kazi imbere y'izamu ku bakinnyi."
Mu gushaka impamvu y'iri gabanuka ry'imbaraga z'umubiri, uyu mutoza w'Umunya-Maroc yakomoje ku gisibo abakinnyi be barimo.
Yagize ati "Ntitugomba kwibagirwa ko dufite abakinnyi 11 bari mu gisibo cya Ramadhan. Ibyo bigira ingaruka ku mbaraga z'umubiri n'ibitotsi kuko babyuka saa kumi z'igicuku kugira ngo basenge banagire icyo bafata."
Uku kunganya kwasize APR FC ku mwanya wa kabiri n'amanota 43, ikaba irushwa amanota abiri na Al Hilal SC iyoboye urutonde, mu gihe Marine FC yagumye ku mwanya wa cyenda n'amanota 29.
Talib yasoje avuga ko n'inota babonye bakwiye kuryishimira kuko ubusa buruta buriburi. Ati "Twashakaga amanota atatu, ariko inota rimwe ni ryiza kuruta ubusa. Amanota ni yo afite agaciro, tuzakomeza kwihangana kuko hasigaye imikino 11 kandi nizeye ko n'abo duhanganye batazatsinda imikino yose."
