UR Kigali yegukanye igikombe cya Rwanda Basketball League Division II 2026, Keplerian iba iya kabiri

UR Kigali yegukanye igikombe cya Rwanda Basketball League Division II 2026, Keplerian iba iya kabiri

UR Kigali yegukanye igikombe cya Rwanda Basketball League Division II 2026, Keplerian iba iya kabiri

UR Kigali yegukanye igikombe cya Rwanda Basketball League Division II 2026, Keplerian iba iya kabiri

UR Kigali Basketball Club yegukanye igikombe cya championa ya basketball y’icyiciro cya kabiri mu Rwanada  2026, nyuma yo gutsinda Keplerian imikino itatu yose mu ruhererekane rwimikino itanu , ikayitsinda 3-0. Iyi ntsinzi yahesheje UR Kigali igikombe ndetse inakatisha  itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu mwaka utaha w’imikino.


Uruhererekane rwatangiye ku wa 2 Nzeri 2026, aho UR Kigali yatsinze Keplerian 78-77 mu mukino wa mbere. Mu mukino wa kabiri, UR Kigali yongeye gutsinda ku manota 79-55, mbere yo gusoza uruhererekane itsinze umukino wa gatatu 82-74 ku wa 6 Nzeri 2026,imikino yose yabereye muri petite stade.

Umukino wa mbere wari ukomeye cyane, aho UR Kigali yatsinze Keplerian ku manota 78-77, itsinda ku kinyuranyo cy’inota rimwe gusa.


 Oyono Nicolas, ukinira UR Kigali basketball club numwe mubakinnyi bigaragaje cyane mu mikino ya nyuma ,Ku mukino wa gatatu ,Oyono Nicolas yatsinze amanota 23, afata rebounds 8, atanga assists 2 ndetse akora steals 2, aba umukinnyi wagize uruhare rukomeye mu ntsinzi ya UR Kigali ya 82-74.

Imikorere ye muri uruhererekane yagize uruhare rukomeye mu gufasha UR Kigali gutsinda Keplerian imikino yose uko ari itatu no kwegukana igikombe.


Keplerian yakoze ibishoboka byose kugira ngo ihangane na UR Kigali, ariko ntiyabasha kubona intsinzi muri iyi Final Series. Nyuma yo gutsindwa imikino itatu, Keplerian yahise isoza shampiyona iri ku mwanya wa kabiri.

Intare BBC yasoje ku mwanya wa gatatu, nyuma yo gutsinda Kicukiro Buckets mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu.

Kicukiro Buckets yo yasoje ku mwanya wa kane muri Rwanda Basketball League Division II 2026.


Kwegukana igikombe cya shampiona yi cyiciro cya kabiri bivuze kandi ko UR Kigali izakina mu cyiciro cya mbere umwaka utaha w’imikino.

Ni umwaka udasanzwe kuri UR Kigali, isoje Final Series idatsinzwe umukino n’umwe, itsinze Keplerian 3-0, ndetse ikabona itike yo kwerekeza muri mu cyiciro cya 1

Abakinnyi bayoboye abandi mu gutsinda amanota menshi ni Honore Ndingambaye Mali wa elite Rwanda niwe wabaye uwambere namanota 473,akurikirwa na Niyongabo Didier wa Kicukiro buckets watsinze amanota 461 mugihe uwa gatatu ari Plamedie Bizimana Kayira w’ Intare bbc watsinze 421

Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now