Umunyarwandakazi Uwiringiyimana Ange yasoje neza imikino ya WABL Playoffs 2026 yabereye mu Burundi, nyuma yo gutorwa nka MVP w’imikino ya kamarampaka, aho yanahawe igihembo cy’amafaranga 500,000 BIF.
Playoffs zasojwe ku wa 9 Kanama 2026, aho Dynamo WBBC yegukanye igikombe nyuma yo guhangana na Les Hippos WBBC, ikipe Ange yakinagamo.
Ange yagize uruhare rukomeye mu rugendo rwa Les Hippos, agaragaza ubushobozi mu mikino ya nyuma. Mu mukino wa kabiri wa final, yatsinze amanota 19, afata rebounds 14 ndetse atanga assists 2, nubwo Les Hippos yatsinze Dynamo amanota 52-51. (Instagram)
Nubwo Les Hippos itabashije kwegukana igikombe, umusaruro wa Ange muri playoffs watumye ahabwa igihembo cya Playoffs MVP, ndetse atahana 500,000 BIF, amafaranga ibihumbi magana atanu y’Amarundi.
Kuri Ange, ni indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwe rwa basketball, kuko yabashije kwigaragaza mu marushanwa yo hanze y’u Rwanda ndetse agasoza playoffs ari we mukinnyi wahawe igihembo gikomeye ku giti cye.
Dynamo WBBC yatwaye igikombe, naho Uwiringiyimana Ange atahana MVP n’igihembo cya 500,000 BIF.