Volleyball: Amakipe 17 y'Icyiciro cya Mbere agiye gucakiranira mu Irushanwa rya Memorial Kayumba i Huye

Volleyball: Amakipe 17 y'Icyiciro cya Mbere agiye gucakiranira mu Irushanwa rya Memorial Kayumba i Huye

Volleyball: Amakipe 17 y'Icyiciro cya Mbere agiye gucakiranira mu Irushanwa rya Memorial Kayumba i Huye

Volleyball: Amakipe 17 y'Icyiciro cya Mbere agiye gucakiranira mu Irushanwa rya Memorial Kayumba i Huye

Amakipe 17 akina Icyiciro cya Mbere mu mukino wa Volleyball mu bagabo n'abagore yamaze kwemeza ko azitabira irushanwa ngarukamwaka rya 'Tournoi Mémorial Abbé Kayumba Emmanuel' rigiye gukinwa ku nshuro ya 16, riteganyijwe kubera mu Karere ka Huye tariki ya 7 n'iya 8 Werurwe 2026.

Iri rushanwa rizabera ku bibuga by'Ishuri rya Groupe Scolaire Officiel de Butare (GSOB) Indatwa n'Inkesha, mu cyiciro cy'abagabo rizahuza amakipe 10 akomeye mu Rwanda. 

Gisagara VC ifite igikombe giheruka izaba ihanganye n'ibindi bigugu birimo APR VC, REG VC na Police VC. Andi makipe yemeje kwitabira ashaka iki gikombe ni Kirehe VC, IPRC Ngoma VC, IPRC Musanze VC, Kigali Volleyball Club (KVC), East Africa University ndetse na Kepler VC.

Mu cyiciro cy'abagore, amakipe arindwi ni yo azaba ahatanira igikombe cyegukanywe na APR WVC mu mwaka ushize wa 2025. Iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu izaba ihatanye na Police VC, RRA VC, Ruhango VC, IPRC Kigali, East Africa University na Kepler WVC, mu mikino yitezweho ishyaka n'ihangana rikomeye cyane hagati y'aya makipe.

Uretse aya makipe y'Icyiciro cya Mbere, uyu mukino wa Volleyball uzakinwa no mu bindi byiciro birimo amakipe akina Icyiciro cya Kabiri, amakipe y'ibigo by'amashuri yisumbuye n'abanza, ndetse n'abakanyujijeho bazwi nka Veterans. 

'Tournoi Mémorial Abbé Kayumba Emmanuel' ni irushanwa ryatangijwe mu 2010 mu rwego rwo kwibuka no guha icyubahiro Padiri Kayumba Emmanuel, wayoboye  ishuri rya GSOB akaba n'umukunzi ukomeye w'umukino wa Volleyball mu Rwanda mbere y'uko yitaba Imana mu 2009. 

Uko imyaka yagiye yicuma, abategura iri rushanwa bagiye bongeramo n'indi mikino kugira ngo rirusheho gushimisha abarikurikira, aho nk'umwaka ushize hakinwe na Volleyball yo ku mucanga (Beach Volleyball), koga, ndetse no gusiganwa ku magare.

Iri rushanwa ryitezweho gukurikirwa n'ingeri zose, rije mu gihe GSOB ikomeje imyiteguro ikomeye yo kwizihiza Yubile y'imyaka 100 imaze ishinzwe, ibirori byitezwe mu mwaka wa 2029.

Mu mwaka ushize ubwo iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya 15, Ikipe ya APR WVC yegukanye igikombe mu cyiciro cy'abagore nyuma yo gutsindira Kepler WVC ku mukino wa nyuma amaseti 3-2 (24-26, 25-8, 20-25, 25-13, 15–10). 

Mu bagabo, igikombe cyatwawe na Gisagara VC yatsinze East African University amaseti 3-0 (25-20, 25-19, 25-18), mu gihe Ikipe y'Ingimbi ya Gisagara Volleyball Academy na yo yegukanye igikombe itsinze Nyanza TSS amaseti 3-0.





















Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now