Volleyball: Amakipe ane ahagarariye u Rwanda yabonye itike ya 1/8 muri Shampiyona Nyafurika

Volleyball: Amakipe ane ahagarariye u Rwanda yabonye itike ya 1/8 muri Shampiyona Nyafurika

Volleyball: Amakipe ane ahagarariye u Rwanda yabonye itike ya 1/8 muri Shampiyona Nyafurika

Volleyball: Amakipe ane ahagarariye u Rwanda yabonye itike ya 1/8 muri Shampiyona Nyafurika

Amakipe yose uko ari ane ahagarariye u Rwanda mu mikino ya Shampiyona Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bagabo (CAVB Men’s Club Championship 2026), yabashije kurenga icyiciro cy'amatsinda akatisha itike yo gukina 1/8 cy'irangiza.
‎
‎Ibi byamenyekanye mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 27 Mata 2026, ubwo hakinwaga imikino ya gatanu ari na yo yari isoza iyi mikino y'amatsinda y'irushanwa riri kubera i Kigali ku nshuro yaryo ya 47.
‎
‎Ikipe ya Police VC niyo yitwaye neza cyane mu makipe y'u Rwanda kuko yazamutse iyoboye Itsinda C nyuma yo gutsinda imikino yayo yose, uwa nyuma ukaba ari uwo yatsinzemo Kenya Ports Authority amaseti 3-2 (25-20, 20-25, 25-19, 21-25, 15-12).
‎
‎Mu Itsinda B, Kepler VC yazamutse ari iya kabiri n'amanota 12 inyuma ya Al Ahly SC yo mu Misiri yabaye iya mbere itsinze imikino yose. Ku munsi wa nyuma, Kepler yabonye intsinzi yayo ya kane itsinze Equity Bank VC yo muri Kenya amaseti 3-1 (25-19, 20-25, 25-23, 25-18).
‎
‎Ikipe ya REG VC yazamutse ari iya kabiri mu Itsinda D n'amanota 12 nyuma yo gutsindwa umukino umwe gusa mu itsinda yatsinzwemo na Port Autonome de Douala yo muri Cameroun. Mu mukino usoza itsinda, REG yihanangirije Kabili Sporting yo muri Ghana iyitsinda amaseti 3-0 (25-19, 25-21, 25-23).
‎
‎Ku rundi ruhande, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR VC ntiyahiriwe n'umukino wayo wa nyuma mu Itsinda A kuko yatsinzwe na Petrojet SC yo mu Misiri amaseti 3-0 (25-18, 25-18, 29-27) bituma izamuka ari iya gatatu n’amanota 11, inyuma ya Nemo Stars VC yo muri Uganda na Petrojet SC.
‎
‎Nyuma y'imikino y'amatsinda yitabiriwe n'amakipe 24 agabanyije mu matsinda ane, amakipe 16 yabaye ane ya mbere muri buri tsinda niyo yazamutse muri 1/8, naho abiri ya nyuma muri buri tsinda azakina imikino yo guhatanira imyanya kuva ku wa 17 kugeza ku wa 24.
‎
‎Imikino izakomeza ku wa Gatatu tariki 29 Mata muri BK Arena na Petit Stade hakinwa imikino ya 1/8.
‎
‎Muri iyi mikino iteganyijwe, REG VC izakina na Sport-S VC yo muri Uganda Saa 10:00, Police VC ikine na Nigeria Customs Saa 14:00, Kepler VC icakirane na General Service Unit yo muri Kenya Saa 16:00 mu gihe APR VC izakina na Faith Union yo muri Maroc Saa 20:00 muri BK Arena.

Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now