Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryasinyanye amasezerano n’Impuzamashyirahamwe y’uyu mukino muri Afurika (CAVB), yemeza ko u Rwanda rugiye kwakira ku nshuro ya mbere irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane mu bagabo (CAVB Men’s Club Championship), riteganyijwe kubera i Kigali kuva tariki ya 20 Mata kugeza ku ya 3 Gicurasi 2026.
Umuhango wo gushyira umukono kuri aya masezerano wabereye muri Kigali Convention Centre kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Werurwe 2026. U Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire ndetse na Perezida wa FRVB, Ngarambe Raphaël, mu gihe CAVB yari ihagarariwe na Perezida wayo, Bouchra Hajij, hanabonerwaho umwanya wo kumurika ku mugaragaro ikirango cy'iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 47.
Perezida wa CAVB, Bouchra Hajij, yashimiye u Rwanda ku bushake bwiza rwagaragaje, ashimangira ko rwabaye umufatanyabikorwa wizewe binyuze muri politiki yarwo yo korohereza Abanyafurika kubona viza ndetse n'ubushobozi rwagaragaje mu kwakira amarushanwa akomeye.
Yagize ati "Nizera ko ubuyobozi bwa Perezida Kagame bwagize uruhare mu kuzamura impano kandi byatanze icyerekezo gihamye, mu kuzamura ubukungu bw’igihugu. Mfite icyizere ko irushanwa rya 2026 rizagenda neza."
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yijeje ko u Rwanda rwiteguye kwakira neza abakinnyi n'amakipe 24 azitabira iri rushanwa, ndetse rikazababera umwanya wo kwerekana impamvu igihugu kiri ku isonga mu kwakira ibikorwa bya siporo ku rwego rwo hejuru.
Perezida wa FRVB, Ngarambe Raphaël, we yishimiye ko ari ubwa mbere iri rushanwa rigiye kubera mu Rwanda no muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara, ashimangira ko ari ingenzi cyane kuko rizanatanga itike ku ikipe izaryegukana yo kuzakina Igikombe cy’Isi cy'Amakipe.
Muri iyi mikino Nyafurika, u Rwanda nk'igihugu kizakira, ruzahagararirwa n’amakipe ane yabaye aya mbere mu mwaka w'imikino ushize, ari yo APR VC, Police VC, REG VC na Kepler VC.
Ubwo iri rushanwa riheruka kuba mu 2025 ryabereye mu Mujyi wa Misurata muri Libya, ryegukanwa na Swehly Sports Club yo muri icyo gihugu, naho APR VC y'u Rwanda iba iya kane.
Kugeza ubu, Gisagara VC ni yo kipe yonyine yo mu Rwanda yakoze amateka yo kwegukana umudali muri iri rushanwa, ubwo yabonaga umudali w'umuringa (umwanya wa gatatu) mu 2022 itsinze Port de Douala i Kelibia muri Tunisie.





