Al Hilal yamenye amakipe iraheraho muri Shampiyona y'u Rwanda
Al Hilal yamenye amakipe iraheraho muri Shampiyona y'u Rwanda
Al Hilal Omdurman yo muri Sudani izakina Shampiyona y'u Rwanda, yatangaje ko izakina umukino wayo wa mbere wa Rwanda Premier League ikina na Bugesera FC. 

Iyi kipe yambara ubururu yabitangaje binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri. 

Banditse ko bazahura n'iyi kipe iterwa inkunga n'Akarere ka Bugesera, ku wa Kane tariki 6 Ugushyingo, mu gihe umukino wa kabiri bazawukina ku wa Mbere tariki 10 Ugushyingo, ubwo bazaba bahangana na AS Kigali.

Iyi kipe na ngenzi yayo Al-Merrikh zasabye kandi zinemererwa gukina muri Rwanda Premier League kubera ko iwabo muri Sudani nta shampiyona ihaba kuva mu 2023, kubera intambara. 

Al Hilal yitegura gutangira Shampiyona imaze icyumweru mu Rwanda ikorera imyitozo ku Kibuga cy'Imyitozo cya Stade Amahoro, mu gihe Al-Merrikh yo kugeza ubu itari yaza.

Uretse kuba Al Hilal izajya yakirira imikino yayo ya Shampiyona kuri Stade Amahoro, ni naho izajya yakirira imikino y'amatsinda ya CAF Champions League. 

Tombola yabaye ejo ku wa Mbere, yasize iyi kipe yisanze mu itsinda C hamwe n'amakipe arimo Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y'Epfo, MC Alger yo muri Algerie ndetse na Saint-Éloi Lupopo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, itozwa na Guy Bukasa watoje Gasogi United, Rayon Sports na AS Kigali.

Imikino yo mu matsinda izatangira tariki 21 Ugushyingo 2025, izasozwe muri Gashyantare 2026.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now