APR yahannye Mamadou Sy na Dauda ishinja ikinyabupfura gike
APR yahannye Mamadou Sy na Dauda ishinja ikinyabupfura gike
Ikipe ya APR FC yahagaritse Mamadou Sy na Dauda Yussif Seidu mu gihe cy’iminsi 30 y'agateganyo, nyuma y'imyitwarire idahwitse bagaragaje ubwo ikipe yari i Cairo mu Misiri, yitegura umukino wo kwishyura wa CAF Champions League batsinzwemo na Pyramids ibitego 3-0.

Itangazo iyi kipe yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu rivuga ko aba bakinnyi banze gukurikiza amabwiriza yatanzwe n’umutoza mukuru n’ubuyobozi bw’ikipe kandi bakabikora nkana, ibyo bavuga ko byatije umurindi isezererwa ry'iyi kipe mu mikino Nyafurika.

Ubuyobozi bwasobanuye ko aba bakinnyi babaye bashyizwe ku ruhande kugira ngo ubuyobozi bubone umwanya wo gukurikirana neza iby'imyitwarire yabo.

Banditse bati "Nyuma yo kubiganiraho imbere mu ikipe, hakanakurikizwa amategeko agenga imyitwarire y’ikipe ndetse n’amasezerano y’abakinnyi, ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo guhagarika abo bakinnyi bombi mu gihe cy’iminsi mirongo itatu. Icyo gihano kizatanga umwanya wo gukora iperereza ryigenga kandi ryimbitse mbere y’uko ubuyobozi bufata izindi ngamba."

Iyi kipe y'ingabo yavuze ko itazihanganira uwo ari we wese mu bakozi bayo uzarenga ku ndangagaciro zayo, kuko ngo nta wuri hejuru y'ikipe. 

Nyuma yo gusezererwa muri CAF Champions League, APR FC izasubukura Shampiyona tariki 19 Ukwakira, ubwo izaba yakira Mukura VS kuri Kigali Pelé Stadium. 
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now