Byukusenge na Nyirarukundo bahigitse abandi muri 'Kirehe Race' y'uyu mwaka
Byukusenge na Nyirarukundo bahigitse abandi muri 'Kirehe Race' y'uyu mwaka
Byukusenge Patrick ukinira Java Inovotek na Nyirarukundo Claudette bakubutse muri Shampiyona y'Isi y'Amagare yabereye i Kigali, begukanye isiganwa rya Kirehe Race rya 2025 ryabaga ku nshuro ya kane. 

Iri rushanwa ry'iminsi ibiri ritegurwa n'Akarere ka Kirehe ku bufatanye n'Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare mu Rwanda (FERWACY), ryatangiye ku wa Gatandatu tariki 11 Ukwakira risoza bukeye bwaho ku Cyumweru. 

Ku munsi wa nyuma w'iri rushanwa habanje gusiganwa abakinnyi 78 batabigize umwuga, bakoresha amagare ya matabaro. 

Nyuma yaho abagabo n'abagore bakuru ndetse n'abatarengeje imyaka 23 muri ibyo byiciro byombi barahatanye, ku ntera y'ibilometero 92.4 km, mu gihe abangavu bo banyonze ibilometero 69.5 km. 

Byukusenge ni we wakandagije ipine ku murongo wo gusorezaho bwa mbere, akoresheje amasaha abiri n'iminota 19, ahigitse abarimo Nsengiyumva Shemu bahagereye rimwe. 

Mu cyiciro cy'ingimbi, Ishimwe Brian wa Ndabaga Cycling Team yabaye uwa mbere, akurikirwa na Mugabo Jules ndetse na Ndayizeye Evariste, naho Masengesho Yvonne aba uwa mbere mu cyiciro cy'abangavu.

Nyirarukundo wahigitse abandi mu cyiciro cy'abagore, we yakoresheje amasaha abiri, iminota 38 n'amasegonda ane, arusha iminota itatu n'amasegonda 36 Ingabire Diane wabaye uwa kabiri.

Uko aba bakurikiranye ni na ko byagenze ku munsi wa mbere w'isiganwa, ubwo bavaga i Kigali berekeza i Kirehe, ku ntera y'ibilometero 138. Nyirarukundo yageze i Kirehe akoresheje amasaha atatu, iminota 44 n'amasegonda 37, mu gihe Ingabire Diane we yahageze nyuma y'iminota itanu ari uwa kabiri. 

Kuri uwo munsi wa mbere kandi, mu cyiciro cy'abagabo, aho banyonze ibilometero 177, Umunya-Espagne, Alejandro Gainza Rodriquez ukinira May Stars, ni we wabaye uwa mbere. Yakoresheje amasaha ane, iminota 36 n’amasegonda 49, arusha Nsengiyumva Shemu wamukurikiye amasegonda 23.

Mu ngimbi Niyogisubizo Eric wa Les Amis Sportifs ni we wabaye uwa mbere akoresheje amasaha atatu, iminota 32 n’amasegonda atandatu. Yakurikiwe na Ishimwe Brian "Obama" wa Ndabaga Cycling Team yasize amasegonda 23.

Naho mu bangavu Masengesho Yvonne wa Ndabaga Women Cycling Team ni we wabaye uwa mbere akoresheje amasaha abiri n’iminota 30. Yakurikiwe na Akimana Donatha wa Ngarama Women Cycling Team, aho yamusize amasegonda arindwi.

Nyuma y'isiganwa, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yashimye imigendekere myiza y'iri rushanwa rifitiye inyungu ingeri nyinshi z'abaturage.

Ati “Isiganwa ryagenze neza, kuri iyi nshuro ubwitabire bwari bwinshi ndetse harimo n’abakinnyi bavuye hanze y’u Rwanda. Riteza imbere ubucuruzi bw’abaturage bacu, kumenyekanisha akarere no gukundisha urubyiruko umukino w’amagare.”

Imigendekere myiza y'iri rushanwa ry'iminsi ibiri, yashimangiwe na Visi Perezida wa FERWACY, Bigango Valent. 

Yagize ati "Aka karere kagaragaje umuhate mu kuzamura siporo by'umwihariko bashyira umukino w'amagare imbere. Ni yo mpamvu twafashe umwanzuro wo guha igihembo cy'icyubahiro umuyobozi w'akarere."

Isiganwa rya Kirehe Race rimaze kuba rimwe mu marushanwa akomeye mu Rwanda, agamije guteza imbere siporo, ubukerarugendo n’imibereho myiza y’abaturage.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now