Haruna Niyonzima yahawe akazi ko gushaka impano z'abakiri bato ‎
Haruna Niyonzima yahawe akazi ko gushaka impano z'abakiri bato ‎
‎Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahaye akazi uwahoze ari kapiteni w'Ikipe y'Igihugu 'Amavubi' Haruna Niyonzima, ko kuba umwe mu batoza bashinzwe gushaka no gukurikirana impano z’abakiri bato binyuze muri gahunda ya FIFA yiswe Talent Development Scheme (TDS).
‎Iyi gahunda y'igihe kirekire yatangirijwe ku mugaragaro mu Karere ka Huye kuri Stade ya Kamena tariki ya 14 Werurwe 2026, ikaba igamije kuzenguruka intara zose z'igihugu havumburwa abana bafite impano idasanzwe yo gukina ruhago kugira ngo bitabweho hakiri kare.
‎Uyu munyabigwi yinjiye mu itsinda ry'abatoza ririmo Habimana Sosthène na Cassa Mbungo Andre, riyobowe n'Umufaransa Frédéric Crebiller washyizweho na FIFA nk'umutoza mukuru ushinzwe gushaka no kuzamura impano z'umupira w'amaguru mu Rwanda.
‎Kwinjira muri uyu mwuga w'ubutoza bibaye nyuma y'uko uyu wahoze ari umukinnyi w'icyitegererezo yari yarabonye impamyabushobozi y'ubutoza itangwa na CAF yo ku rwego rwa C mu 2019, akaba yitegura gushaka iya B mu mpera z'uyu mwaka.
‎Niyonzima ari kandi mu batoza 13 baherutse gutsinda amasomo yatanzwe n'inararibonye za Atletico Madrid, bikaba biteganyijwe ko aba batoza bazanerekeza muri Espagne kongera ubumenyi binyuze mu mikoranire u Rwanda rufitanye n'iyi kipe.
‎Urugendo rwa Haruna Niyonzima mu mupira w'amaguru rwatangiriye muri Etincelles FC mbere yo kwerekeza muri Rayon Sports mu 2007, ari na bwo yahamagawe bwa mbere mu Amavubi n'umutoza Josip Kuže witabye Imana mu 2013. Muri uyu mukino we wa mbere yakiniyemo u Rwanda, yahise atsinda ibitego 2 ubwo bahuraga na Guinée Équatoriale.
‎Yabaye umwe mu bakinnyi bake ku Isi babashije gukinira amakipe y'ibihugu byabo imikino irenga 110. Ni we wari kapiteni w'Amavubi mu 2015 ubwo u Rwanda rwazaga ku mwanya wa 64 ku rutonde rwa FIFA rwa buri kwezi, ari na wo mwanya mwiza uru rutonde rugaragaza ko u Rwanda rwigeze kugira mu mateka.
‎Mu yandi makipe yakiniye kandi yandikiyemo amateka akomeye harimo APR FC na AS Kigali zo mu Rwanda, Yanga SC na Simba SC zo muri Tanzania, ndetse na Al Ta’awon yo muri Libya yamazemo igihe gito.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now